Nyagatare yatangijwemo ubukangurambaga “Sobanukirwa RFI”

Lt Colonel (Retired)Dr. Charles Karangwa, Umuyobozi wa RFI

Mu rwego rwo kwegereza abaturage serivisi z’ubutabera bushingiye ku bimenyetso bya gihanga, kuri uyu wa 22 nzeri , Ikigo cy’Igihugu gishinzwe iby’ubugenzuzi bwa gihanga mu Rwanda (Rwanda Forensic Institute-RFI), ku bufatanye n’Akarere ka Nyagatare, cyatangije ubukangurambaga bwiswe “Sobanukirwa RFI.”

Iki gikorwa cyabanjirijwe n’ibiganiro bigamije gusobanurira abaturage imikorere ya RFI, imirimo ikora n’uko ifasha inzego z’ubutabera mu kugaragaza ukuri gushingiye ku bimenyetso bifatika.

Lt Col(Retired) Dr Charles Karangwa, Umuyobozi Mukuru wa RFI, yavuze ko intego nyamukuru y’iki kigo ari ugufasha ubutabera kubona ukuri hakoreshejwe ikoranabuhanga n’ubumenyi bwa siyansi.

Ati “Muri gahunda y’umuturage ku isonga, twahisemo korohereza abatugana kugira ngo babone serivisi hafi yabo. Nyuma ya Nyagatare, amashami azakurikiraho azashingwa muri Kirehe, Rwamagana, Huye, Rusizi, Rubavu ndetse no ku bitaro bya Ruhengeri. No ku bibuga by’indege, serivisi zacu ziri gukomera”.

Dr Karangwa yanibukije ko ubugenzuzi bwa gihanga ari “science for justice”,”(ubumenyi bufasha ubutabera) asobanura ko buri cyaha gisiga ibimenyetso nk’amarangamutima y’urutoki, ADN, imisatsi cyangwa indodo z’imyenda. Aya makuru, nubwo ashobora guhishwa, siyansi ibasha kuyagarura kandi igatanga igisubizo gifatika mu nkiko.

Abaturage bishimiye kwegerezwa serivisi

Abaturage ba Nyagatare bagaragaje ko iri shami rizakemura byinshi byabagoraga mu rugendo rwo gushaka ubutabera.
Sam Simarinka, umupasiteri mu mujyi wa Nyagatare, yagize ati“Gufungura ishami rya RFI muri Nyagatare bizadufasha byinshi, kuko kwegerezwa serivisi z’ubugenzuzi bwa gihanga bizatuma ukuri kuboneka ku manza zose. Kera byasabaga kujya kure, kandi benshi ntibari bazi iyi serivisi. None tubonye icyizere kuko n’ibiciro byavuzwe birumvikana.”

Ruhumuriza Benjamin, ES w’akagali ka Karushuga ari mu bishimira ko serivisi za RFI ziri kubegera

Naho Ruhumuriza Benjamin, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Akagari ka Karushuga, mu murenge wa Rwimiyaga yavuze ko iri shami rizafasha mu iperereza no kumenya vuba abakekwaho ibyaha.

“Hari ibyaha nk’ihohotera cyangwa inda ziterwa abana bigasaba gushakisha byinshi. RFI nirigera ino, rizadufasha kubona amakuru yizewe kandi byihuse. Bizorohereza cyane inzego z’ubutabera.”

RFI ikoresha uburyo bugezweho mu gutahura amakuru ahishe ku byaha bikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga: telefoni, mudasobwa, za camera za CCTV cyangwa iziri ku mihanda. Urugero, Umuyobozi Mukuru wa RFI yagarutse ku rubanza rw’umugore wasubijwe ubutabera nyuma yo gusubizwa ubutumwa burenga 200 bwari bwazimijwe n’umuryango we.

Dr Karangwa ati“Aya makuru ntaho ajya. Ubumenyi bwa gihanga bwacu bwarayagaruye, bukaba ari bwo bwatumye uwo mugore agirwa umwere”.

Abayobozi batandukanye bitabiriye gutangiza ubukangurambaga bwa “Sobanukirwa RFI”

Uretse gukorera mu Rwanda, serivisi za RFI zikomeje gusabwa n’amahanga. Umwaka ushize, ibihugu 49 byitabaje iki kigo, bigaragaza ikizere gifitwe ku butabera bw’u Rwanda. Kuri ubu, ibihugu 12 bimaze gusaba ko byagira amashami ya RFI.

UWAMALIYA Mariette

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 ⁄ 6 =