Nyagatare–Kiyombe: “Mvura Nkuvure” inkingi ikomeye y’ubumwe n’ubudaheranwa

Mu Murenge wa Kiyombe, Akarere ka Nyagatare, itsinda “Mvura Nkuvure” rihuza abarokotse Jenoside n’abarangije ibihano byayo ryabaye ikimenyetso gifatika cy’uko imbabazi, ukuri n’ibikorwa bifatika bishobora guhindura amateka mabi akavamo ubumwe n’ubudaheranwa byubaka ejo hazaza.

Ibyo byagarutsweho kuri uyu wa 1 ukwakira 2025, mu Murenge wa Kiyombe, Akarere ka Nyagatare, ubwo hatangizwaga ku mugaragaro ukwezi kwahariwe kuzirikana ubumwe n’ubudaheranwa, gufite insanganyamatsiko igira iti: “Twimakaze ubumwe n’ubudaheranwa.” Iki gikorwa cyatangijwe ku rwego rw’akarere kikaba cyahurije hamwe abaturage, abayobozi n’imiryango ifite amateka atandukanye ajyanye na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Mu bikorwa byagaragajwe nk’intangarugero muri uru rwego, hagarutswe ku ruhare rw’itsinda “Mvura Nkuvure” rihuza abarokotse Jenoside n’abakoze ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 bakarangiza ibihano byabo, bose batuye mu Murenge wa Kiyombe. Iri tsinda rigizwe n’abantu 20 barimo abarokotse jenoside11 n’abarangije ibihano 9, ryatangijwe mu rwego rwo gukira ibikomere by’amateka no kwimakaza ubumwe n’ubudaheranwa mu buryo bufatika, bitari mu magambo gusa.

Ubumwe bushingiye ku bikorwa bifatika

Twagirayezu Jean de Dieu, umwe mu banyamuryango akaba na Perezida w’itsinda “Mvura Nkuvure”, yavuze ko nyuma yo kurangiza igihano, yasabye imbabazi abo yakoreye ibyaha muri Jenoside, akazihabwa. Ibyo byatumye bubaka umubano w’ubwiyunge ndetse banahurira mu bikorwa byo kwiteza imbere.

Ati “Ntuye mu mudugudu wa Mwenene, akagari ka Karujumba, umurenge wa Kiyombe nkaba ndi umwe mu bantu barangije ibihano bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 nkaba ndi perezida w’itsinda MVURA NKUVURE. Ndi umwe mu basabye imbabazi abo bakoreye ibyaha ,tukaba tubanye neza kuko twasabye imbabazi zikemerwa, turangiza ibihano neza,ubu turanahingirana,hari n’impuzamatorero yaturemeye inka. Inka ni njye yabanjeho, nyikuraho ikimasa nkigurana inyana, ubu nanjye nituye uwacitse ku icumu rya jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Iyo nka turi kuyihererekanya natwe abafunguwe bazongera bayidusubize. Tubanye neza.Itsinda twaryise MVURA NKUVURE mu rwego rwo kuvurana ibikomere kuko natwe abafunguwe ibikomere turabifite kuko twakoze ibyaha.Itsinda ryaduhuje n’abo twakoreye ibyaha none ubu tubanye neza kuko nta muntu ugifite akangononwa ku mutima”.

Twagirayezu Jean de Dieu uwarangije igihano wakoze jenoside.

Kubaka ejo hazaza hazira amacakubiri

Hitimana Celestin, umwe mu bayobozi b’itsinda “Mvura Nkuvure”, na we avuga ko intego y’iri tsinda ari ukunga, gukiza ibikomere no kwiteza imbere. Ati“Ryatangiye hagamijwe gufashanya hagati y’abarokotse jenoside ndetse n’abashoje ibihano,intego yaryo ni iyo kunga ubumwe n’ubudaheranwa, hagamijwe kwiteza imbere.Twatangiye dufasha abari baragize ibibazo bagapfusha ababo bari mu magereza.”

Avuga ko abo babafashije,nyuma bagatekereza no kwiteza imbere, ubu bakaba bahura buri kwezi bagatanga umusanzu w’amafaranga 1000 bakayashyira kuri konti bafunguje mu Murenge SACCO.

Ati “Ntibyari byoroshye guhuza abakoze ibyaha n’abo babikoreye kuko hari abo wasangaga bifitemo ikintu cy’ubwoba. Twasuraga umuntu agatekereza ko atari urukundo rutuzanye muri urwo rugo, ugasanga afite impungenge ariko ubu byagiye mu buryo, buri wese yibona muri mugenzi we. Abarokotse jenoside barimo ni 11 n’abakoze ibyaha bya jenoside ni 9.Icyo ubumwe n’ubudaheranwa bivuze kuri twe ni ukubaka umuryango nyarwanda uzira amacakubiri,uzira jenoside.Ikintu twigisha ababyeyi bari mu iri tsinda ni ukutigisha abana babo amateka ngo bayagoreke,ahubwo ko bagomba kubigisha aho amateka mabi yagejeje igihugu cyacu kugira ngo bazabe mu gihugu cyiza kizira amacakubiri.”

Umuyobozi w’itsinda Mvura Nkuvure

Ubuyobozi bushima intambwe itsinda ryateye

Murekatete Juliet, Umuyobozi wungirije w’Akarere ka Nyagatare ushinzwe imibereho myiza y’abaturage, yashimye cyane uruhare rw’iri tsinda, ashimangira ko ari urugero rwiza rwo kwigiraho ku rwego rw’igihugu.
Yagize ati “ Hano mu murenge wa Kiyombe hari itsinda rya Mvura Nkuvure rihuza abarokotse jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 ndetse n’abashoje ibihano bakoze icyaha cya jenoside bakaba bamaze gutera intambwe ishimishije tukaba twifuza ko n’indi mirenge yarebera kuri Kiyombe kuko bamaze gutera intambwe ishimishije.”

Yibukije kandi ko guhera mu 2008, buri mwaka muri uku kwezi kwa 10, u Rwanda rwiyemeje kuzirikana ubumwe n’ubudaheranwa, kugira ngo amateka mabi yarugejeje kuri Jenoside atazongera.

Yagarutse ku mibare yerekana iterambere ry’ubumwe n’ ubudaheranwa mu gihugu, aho ubushakashatsi bugaragaza ko muri 2010 igipimo cy’ubumwe n’ubudaheranwa cyari kuri 82.3%, muri 2015 kikagera kuri 92.5%, muri 2020 kikagera kuri 94.7%. Muri 2023, ubushakashatsi bwa MINUBUMWE bwagaragaje ko Abanyarwanda bageze ku gipimo rusange cya 92%, umuntu ku giti cye bikaba 75%.

Visi Meya Murekatete Juliet yishimira ibyagezweho kubera Mvura Nkuvure

Ibyo byose byerekana ko gahunda nk’iyi ya “Mvura Nkuvure” igira uruhare rukomeye mu gukomeza kuzamura ibi bipimo.

“Mvura Nkuvure” yatangiriye i Gicumbi mu 2005, ishinzwe n’Itorero Anglican (EAR/Byumba) ku bufatanye na Interpeace, Prison Fellowship Rwanda na Community Based Sociotherapy Rwanda (CBS). Yubakiye ku buryo bwa “sociothérapie” y’imbaga, aho ibiganiro n’ubufatanye byagenewe gusana icyizere no kuvura ibikomere byasizwe na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994. Yakomereje mu bice bitandukanye by’igihugu, harimo n’amagereza, aho abakoze ibyaha basoje ibihano bagarutse mu miryango biyunga n’abahohotewe.
Iyi gahunda yagiye igera no mu mirenge myinshi, aho abaturage bahurizwa mu matsinda bagasangira ukuri, imbabazi n’imishinga y’iterambere.
Ubu imaze kuba ikimenyetso cy’uko imbabazi n’ubumwe byubakiye ku bikorwa bifatika bishobora guhindura amateka akomeye akavamo imbaraga zubaka igihugu.

Uwamaliya Mariette

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 − 3 =