Ibyo wamenya ku rubanza rw’ubujurire rwa Sosthène Munyemana
Sosthène Munyemana ni umunyarwanda waburanishijwe n’ubutabera bw’igihugu cy’u Bufaransa mu mwaka wa 2023, bumukatira gufungwa imyaka 24 harimo umunani (8) agomba kumara muri gereza uko byagenda kose (huit ans de sûreté).
Ni umwanzuro w’urukiko watangajwe tariki 20 Ukuboza 2023 n’urukiko rwa rubanda rwa Paris (cours d’assises de Paris), nyuma yo kumuhamya ibyaha birimo ibya Jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha mu mugambi wo gukora Jenoside.
Muri urwo rubanza rwaburanishijwe ku rwego rwa mbere, Munyemana yaburanye ahakana ibyaha yahamijwe, ari na yo mpamvu yaje kubijuririra byose.

Nyuma yo kujuririre umwanzuro w’urukiko rwa rubanda rwa Paris, urubanza rw’ubujujire rwa Sosthène Munyemana rwatangiye tariki 16 Nzeri 2025 mu rukiko rwa rubanda (Cours d’assises d’appel) rwa Paris, aho biteganyijwe ko ruzaburanishwa mu gihe cy’ibyumweru bitandatu.
Ibishya bigaragara muri uru rubanza
Ku munsi wa mbere w’uru rubanza rw’ubujurire, habanje kurebwa ko urukiko rwuzuye, haba igikorwa cyo kurwuzuza kugira ngo iburanisha ritangire nkuko byatangajwe na Maître Richard Gisagara; umwe mu ba banyamategeko bahagarariye abaregera indishyi.
Yagize ati”Hakurikiyeho kureba abavoka, kureba niba abakorewe icyaha bafite ababunganira bose; no kureba niba Munyemana Sosthène abe bose bahari. Ubu we yanongereye umubare w’abamwunganira kuko ubundi mu rubanza rwa mbere yari afite babiri bamuhagarariye, ubu ngubu afite batanu”.
Habayeho kandi igikorwa cyo guhitamo inyangamugayo icyenda n’abazisimbura batanu bazafasha abacamanza batanu b’umwuga kwemeza niba Sosthène MUNYEMANA icyaha kimuhama, n’igihano azahabwa mu gihe icyaha kizamuhama.
Abatangabuhamya bashya mu rukiko
Ku munsi wa mbere w’iburanisha humviswe abatangabuhamya batandukanye barimo Colonel Gil Chevalier kugira ngo asobanurire neza urukiko uburyo abatangabuhamya batumizwa kandi babazwa iyo bari mu Rwanda.
Asanzwe ari umuyobozi ushinzwe ibikorwa by’umutekano muri ambasade y’u Bufaransa mu Rwanda, aho kandi ashinzwe kwita ku mutekano w’abatangabuhamya no gukurikirana itangwa ry’ubuhamya butangirwa i Kigali (hifashishijwe uburyo bw’ikoranabuhanga); mu manza z’abaregwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi ziburanishirizwa mu Bufaransa.

Muri uru rubanza kandi umubare w’abatangabuhamya uziyongera aho bazaba ari 70 mu gihe mbere abatangabuhamya bari 67.
Mu kiganiro n’abanyamakuru bo mu muryango w’abanyamakuru baharanira amahoro Pax Press bakora inkuru z’ubutabera, ku wa 18 Nzeri 2025, Maître Juvens Ntampuhwe yavuze ko mu bujurire hari igihe hagaragara ibimenyetso bishya.
Yagize ati ”Mu bujurire ibimenyetso bishya biremewe nkuko n’abatangabuhamya bashya bemewe. Ikitemewe ni ibirego bishyashya”.
Urubanza rwa Sosthène Munyemana, mu bujurire, rwatangiye tariki 16 Nzeli 2025 biteganyijwe ko ruzasozwa kuwa 24 Ukwakira 2025. Aburana afunze, bitandukanye n’uko yaburanaga ataha mu rubanza rwo ku rwego rwa mbere.
Ikirego kijyanye n’ibyaha akurikiranweho cyatanzwe mu mwaka wa 1995. Icyo gihe abaturage b’abafaransa n’abanyarwanda basabye ko atabwa muri yombi, akaburanishwa.
Akurikiranweho ubufatanyacyaha muri Jenocide, ibyaha byibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha mu mugambi wo gukora Jenoside. Yatawe muri yombi mu mwaka wa 2010 nyuma aza kurekurwa, muri 2007 urukiko gacaca rwari rwamukatiye adahari gufungwa burundu.
Nadine Umuhoza
