Dr. Munyemana wari warahamijwe ibyaha bya jenoside yatangiye kuburana mu bujurire
Kuri uyu wa Kabiri, taliki 16 Nzeri 2025, Dr. Sosthène Munyemana wari warahanywe n’ibyaha bya jenoside agahabwa igihano cyo gufunga imyaka 24 yatangiye kuburana mu bujurire mu rukiko rwa Rubanda i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa.
Taliki 20 Ukuboza 2023, nibwo urukiko rwa rubanda rwa Paris mu gihugu cy’u Bufaransa rwamuburanishije, rumuhanisha gufungwa imyaka 24 .
Icyo gihe urukiko rwatangaje ko muri iyo myaka 24, ashobora gusaba kurekurwa cyangwa akoroherezwa mu bundi buryo, ariko ko atabikora mbere yo gufungwa imyaka 8.
Dr. Sosthène Munyemana yari umuganga w’indwara z’abagore (gynécologue) kuri ubu ari mu kiruhuko cy’izabukuru, mu byaha yari yahamijwe harimo ibyaha bya jenoside, ibyibasiye inyokomuntu n’ubufatanyacyaha mu mugambi wo gukora jenoside.
Dr. Munyemana ni umunyarwanda yakuviye i Mbare, Komini Musambira muyahoze ari Perefegitura ya Gitarama, taliki ya 9 Ukwakira 1955.
Mu gihe cya jenoside yakorewe Abatutsi, Dr. Munyemana yari atuye muri Selile ya Gitwa i Tumba muyahoze ari Perefegitura ya Butare.
