“Claude Muhayimana ni umubeshyi”-Uwahoze ari umugore we

Claude Muhayimana wari umushoferi wa Guest house ya Kibuye, akurikiranyweho kuba mu gihe cya Jenoside, yaratwaraga interahamwe zajyaga kwica abatutsi mu misozi ya Gitwa na Bisesero mu karere ka Karongi.

Uwahoze ari umugore wa Claude Muhayimana yabwiye urukiko rwa rubanda rw’ubujurire (cour d’assises d’appel) rwa Paris ko uregwa ari umubeshyi.

Yabitangarije mu rukiko kuri uyu wa kabiri tariki 18 Gashyantare 2026, ubwo yasubizaga Perezida w’urukiko wari umubwiye ko uregwa avuga ko imwe mu mpamvu z’amakimbirane yabo ari uko uyu mutangabuhamya, yashakaga kwigarurira imitungo y’uregwa. Umutangabuhamya yisobanuye agira ati: “Ndasubiramo ibyo navuze ubushize. Claude [Muhayimana] ni umubeshyi kandi agira uburiganya (manipulateur). Ndashaka gusobanura impamvu mvuga ko Claude ari umubeshyi. Ku bijyanye n’umutungo, twari dufite inzu ku Kibuye itararangira. Ni jye wayirangije. Inzu yatejwe cyamunara n’urukiko rwa Gacaca kugira ngo abarokotse bari bamureze bahabwe indishyi.”

Uyu mutangabuhamya yakomeje avuga ko Muhayimana atemera uruhare rwe muri Jenoside. Yagize ati “Nongere mbisobanure ko ari umubeshyi. Avuga ko adakurikiranweho icyaha cya Jenoside; iyo ni poropagande akwirakwiza mu muryango w’abanyarwanda avuga ko ari jye na leta ya Kigali tumutoteza, hamwe n’abandi Banyarwanda yanga cyangwa atemera. Kugeza aho adashobora kubwira abantu ibyabaye ahubwo akabigereka ku bandi. Kandi uburiganya bwe ni uko yigaragaza nk’uwahohotewe kandi azi ukuri.”

Uyu mutangabuhamya waje mu rukiko nyuma y’uko bisabwe n’ubushinjacyaha, yabanje kubwira inteko iburanisha ko aza kuvuga ukuri. Yavuze ko yari yarashyingiranywe na Muhayimana byemewe n’amategeko; nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi mu 1994 baratandukana. Ati ”Yubatse ubuzima bwe nanjye nubaka ubwanjye. Uyu munsi ndi imbere yanyu kugira ngo ntange ubuhamya ku byo nabonye. Nafashe icyemezo, kandi si ubwa mbere mbivuze; nabivuze inshuro nyinshi, kandi nzababwira ukuri kw’ibyo nabonye n’amaso yanjye. Nzabasobanurira ibyo numvise n’uburyo nagiye mbyumva.”

Cour d’ Assises i Paris, aho urubanza rwa Muhayimana rubera.

Perezida w’urukiko yibukije ko uyu mutangabuhamya amaze kumvwa muri uru rubanza inshuro zigera kuri enye. Ubwo yabazwaga ku muryango wa Muhayimana, umutangabuhamya yagize ati “Ku bijyanye n’ubwoko, ababyeyi be bombi ni Abahutu.” Perezida w’urukiko yabwiye umutangabuhamya ko uregwa yavuze ko nyina ari umututsi. Umutangabuhamya yasubije agira ati: “Nta makuru mfite kuri ibyo, ariko igihe twari kumwe yari afite indangamuntu yanditsemo hutu.” Yongeyeho ati: “Nk’uko mbizi, nta muntu wo mu muryango we wishwe kuko yari umututsi.”

Abajijwe ku bijyanye n’ifungwa ry’uregwa mu 1990, ryabaye mu mezi make mbere y’uko bashyingiranwa, yagize ati: “Ayo makuru ntayo mfite. Aho nakoreraga ntabwo hari kure, twabonanaga kenshi cyangwa tukavugana kuri telefoni. Mu 1990, abantu bavugwaga ko ari ibyitso bya FPR batawe muri yombi, ariko Claude ntiyigeze ashinjwa ibyo.”

Uyu mutangabuhamya kandi yemereye urukiko ko bari batuye ku Kibuye imbere ya sitade ya Gatwaro, iruhande rw’ibitaro. Ati” Nyuma y’ihanurwa ry’indege, hari umwuka mubi muri Kibuye, ariko ubwicanyi bwari butaratangira. Kuva ku itariki ya 10 abaturanyi b’Abahutu batangiye kureba nabi abatutsi kubera amakuru bumvaga kuri radiyo no mu bayobozi. Mu gitondo cyo ku ya 11 n’iya 12, nari mu bwogero numva ibisasu bituritse.”

Abajijwe ku bijyanye no gutwara Interahamwe i Karongi, umutangabuhamya yasobanuye ko yabonye imodoka zinyura aho ngaho, zitwaye Interahamwe. Ati «Nazibonye ndi iwanjye; sinasohotse. Nabonye imodoka zinyura ku Kibuye, zitwaye Interahamwe, ziririmba indirimbo zituka abatutsi.”

Aha yasobanuye neza agira ati: “Nabonye Claude atwaye Interahamwe. Namubonye nyuma y’uko abantu bari kuri sitade bishwe, ubwo yagarukaga avuye mu Ruhengeri.”

Ahahoze stade Gatwaro hubatswe urwibutso

Urubanza rw’ubujurire rwa Claude Muhayimana w’imyaka 65, rwatangiye tariki 03 Gashyantare 2026. Bikaba biteganyijwe ko muri uru rubanza hazumvwa abatangabuhamya barenga 50 barimo ab’amateka (témoins experts) ndetse n’ab’ibyabaye.

Tariki ya 16 Ukuboza 2021, nibwo urukiko rwa Rubanda rwa Paris rwari rwamuhamije ubufatanyacyaha muri Jenoside n’ibyaha byibasiye inyokomuntu; rumukatira igifungo cy’imyaka 14.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
5 + 20 =