Bomboko abo yafashije guhunga yabikoze nk’ubucuruzi _ Me Karongozi

Mu rubanza ruregwamo Nkunduwimye Emmanuel Bomboko, bamwe mu batanze ubuhamya bavuze ko batanze amafaranga kugira bafashwe guhungishwa. Abahagarariye abaregera indishyi bavuga ko yabikoraga nk’ubucuruzi (business).

Umutangabuhamya wari utuye i Nyamirambo wari ufite imyaka 15 mu 1994, watanze ubuhamya hifashishijwe ikoranabuhanga yavuze ko indege yarimo Habyarimana imaze kuraswa bagize ubwoba bakaba bari mu rugo. Papa we akaba yarahise ajya kwihisha ahandi, aho bari bari bagakomeza kubona interahamwe n’abasirikare bagendagenda mu rugo rwabo babatera ubwoba. Bavuga ibijyanye n’ubwicanyi.

Uyu mutangabumya avuga ko bamaze ibyumweru nka bitatu iwabo nyuma bakaza kuhava.

Perezida w’urukiko yamubajije uko bahavuye. Asubiza agira ati “twagombye kujya mu biciro, babanza kuduca amafaranga ibihumbi 200 kuri buri muntu, twari umunani, ariko twemeranya ko buri muntu yishyurirwa ibihumbi 100”.

Perezida w’urukiko yamubajije ababishyuzaga, asubiza agira ati “ni benshi ariko harimo Kajuga, Georges Rutaganda na Nkunduwimye Emmanuel Bomboko”.

Yakomeje avuga ko bahavanywe bajyanwa ku mu diplomate wo muri Libya wari inshuti na papa wabo kuko bari barakoranye; ariko ngo mu kuva kuri Saint André bagendaga bashaka kubavana mu modoka ngo babice kuko hari bariyeri nyinshi nka Biryogo, Gitega ariko Kajuga akabavugira bakabareka bagatambuka. Ngo bageze kuri ETO Muhima barabasohoye bose ariko nabwo barabareka bajya muri Milles Collines.

Uyu mutangabuhamya anavuga ko nyuma y’igihe gito papa wabo yahabasanze azanywe na Bomboko. Mu kuva kuri Milles Collines bakaba barabahitishijemo kujya mu gice kagenzurwa na FPR Inkotanyi n’ikigenzurwa n’ingabo za Habyarimana bagahitamo kujya i Kabuga mu gice cyagenzurwaga na FPR Inkotanyi.

Undi mutangabumya w’umugabo ufite imyaka 66 nawe yatanze ubuhamya hifashijijwe ikoranabuhanga nawe akaba yari i Nyamirambo taliki 6 Mata 1994; avuga ko kugira ngo agere muri Milles Collines yabifashijwemo n’umugabo wari inshuti ye. Akahasanga Kajuga Wyclif, mukuru wa wa Kajuga Robert, amusaba ko Robert yamuzanira umuryango. Ati “yohereje Georges Rutaganda ansaba amafaranga ndumva naramuhaye amafaranga asaga ibihumbi 300, kugira ngo anzanire umuryango. Yarawuzanye awunsangishayo yari kumwe na Bomboko”.

Perezida w’urukiko yabajije uyu mutangabuhamya niba yari asanzwe azi Bomboko, asubiza agira ati “Bomboko namubonye ari kumwe na Georges Rutaganda banzaniye umuryango, ngo mbahe amafaranga nabasezeranije”.

Inyangamugayo yamubajije niba yibuka agaciro k’ayo mafaranga muri icyo gihe, asubiza agira ati “ngereranije ndibuka ko idorari ryavunjwaga amafaranga 80 y’u Rwanda”.

Me André Martin Karongozi, uhagarariye abaregera indishyi yavuze ko ubuhamya bw’abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bahungishijwe na Bomboko yari nka bizinesi (ubucuruzi) kuko batangaga amafaranga kugira ngo abahungishe.

Yagize ati “Bomboko ushaka amafaranga kugira ngo ahungishe imiryango ayijyane muri Milles Collines, ibintu bimeze nka bizinesi”. Me Karongozi anongeraho ko ibi bigaragaza imbaraga Bomboko yabaga afite.

Me Methode Bagaragaza, uhagarariye abaregera indishyi nawe yumze mu rya mugenzi we agira ati “ubu buhamya buragaraza ireme ku ruhare rw’aba bagabo batatu, Kajuga Robert, Georges Rutaganda na Emmanuel Nkunduwimye, n’imbaraga babaga bafite ku buzima bw’abantu no kubaka amafaranga kugira ngo babatambutse ku ma bariyeri”.

Uhagarariye uregwa we avuga ko nkuko abatangabuhamya babivuze atari Bomboko wajyaga mu kumvikana ibiciro byo kuvana imiryango mu ngo no kuhiyihungishiriza muri Mille Collines, urukiko rukaba nabyo rwazabisuzuma kuko ngo abatangabuhamya badahagarara kubyavuzwe mbere, kuko hari aho bavuze ko ari Georges Rutaganda wambutsaga abahunga kuriza bariyeri, ubundi ukumva bavuze Bomboko.

Nkunduwimye Emmanuel Bomboko akurikiranywe uruhare mu iyicwa ry’abatutsi babaga bahungiye mu igaraji rya AMGAR mu Cyahafi, ubu ni mu Murenge wa Gitega, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

Umukunzi Médiatrice

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 − 16 =