Kigali: COMESA igiye gukuraho ibiciro by’umurengera byo guhamagarana

Abanyamuryango ba COMESA bateraniye I Kigali mu nama y’iminsi itatu igamije kwiga no kunoza inyigo yakozwe yo kugirango babashe gukuraho ibiciro by’umurengera byo guhamagarana uva mu gihugu, ujya mu kindi.

Bamwe mu bitabiriye iyi nama bavuga ko amafaranga y’umurengera acibwa abava mu gihugu bajya mu kindi nta mpamvu yavaho mu rwego rwo gufasha abanyamuryango ba COMESA guhamagarana no gukora ubucuruzi nta nkomyi.

Uhagarariye igihugu cya Zambia muri COMESA Leonard Chitundu, avuga ko icyo COMESA yifuza kugeraho ari itumanaho rinoze ridahenze mu guteza imbere ubucuruzi.

Yagize ati: “Byari bihenze guhamagara umunota umwe mu gihe uhamagara mu bindi bihugu. Icyo twifuza kugeraho ni uguhamagara mu kindi gihugu nk’aho uri mu gihugu cyawe. Ibi bizateza imbere ubucuruzi mu gihe itumanaho rizaba rikozwe mu buryo bunoze.”

Leonard Chitundu , uhagarariye igihugu cya Zambia muri COMESA.

Uhagarariye Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo akaba n’umushyitsi mukuru muri iyi nama Karema Golden, avuga ko iyi nama igamije gufasha abanyamuryango ba COMESA gukora ubucuruzi nta nkomyi na n’imbogamizi zo guhamagarana.

Yagize ati: “Iyo uvuye mu gihugu kimwe ukajya mu kindi akenshi hakunze kubaho amafaranga y’umurengera acibwa umuntu wakoze urwo rugendo, ugasanga nta mpamvu. Umuryango wa COMESA urimo kureba uburyo habaho urujya n’uruza rw’abanyamuryango nta nkomyi, nta mbogamizi mu bijyanye no guhamagarana, koherezanya ubutumwa bugufi, cyangwa murandasi mu gufasha abanyamuryango kugirango ubucuruzi bworohe.”

Karema Golden, uhagarariye Minisiteri y’ikoranabuhanga na Inovasiyo akaba n’umushyitsi mukuru muri iyi nama.

Nyuma yo kurebera hamwe ibijyanye n’amategeko bikenewe, hazajyaho amategeko na politiki igomba gukurikizwa mu bihugu binyamuryango bya COMESA mu gukuraho ibiciro by’umurengera byo guhamagarana.

Abahagarariye ibihugu bitandukanye.

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 × 14 =