Kigali: Abafundi baravuga ko impamyabushobozi zizabafasha gukora umurimo unoze

Bamwe mu bahawe impamyabushobozi hamwe n'abayobozi mu nzego zitandukanye.

Bamwe mu bafundi bakora akazi k’ubwubatsi, ububaji n’ubukorikori bahawe impamyabushobozi baravuga ko impamyabushobozi zizabafasha gukora umurimo unoze mu kazi kabo ka buri munsi.

Ibi babivugiye mu muhango wo gutanga impamyabushobozi ku bafundi 2500 kuri uyu wa 16 Gashyantare 2024 wabereye mu karere ka Kicukiro mu mujyi wa Kigali, bazihawe na Sendika y’Abakozi bakora mu bwubatsi n’ubukorikori mu Rwanda (STECOMA) ku bufatanye na RTB, Ikigo cy’Ababiligi gishinzwe Iterambere, Enabel na Ambasade y’Ububiligi mu Rwanda mu rwego rwo kubafasha gukora umurimo unoze.

Minisitiri Prof. Bayisenge Jeannette ashyikiriza umufundi impamyabushobozi.

Mbonimana Jean Pierre utuye mu karere ka Muhanga intara y’amajyepfo, avuga ko ashimishijwe no guhabwa impamyabushobozi izamufasha kumvikana n’umukoresha.

Yagize ati: “Nakiriye neza impamyabushobozi, biranshimishije kuko mu by’ukuri hari igihe uba uri mu kazi umukoresha akakwirukana ataguhembye avuga ko uri gukora ibyo utize. Iyi mpamyabushobozi izamfasha kumvikana n’umukoresha no gukora umurimo unoze.”

Bamwe mu bafundi bahawe impamyabushobozi.

Undi mufundi utuye mu Karere ka Kicukiro avuga ko guhabwa impamyabushobozi bizamufasha mu kugira amasezerano y’akazi azabafasha no gukora umurimo unoze.

Yagize ati: “Imbogamizi zariho ni ugukora ariko nta cyerekana ko ibyo ukora ubizi, bizadufasha kugira amasezerano y’akazi no gukora umurimo unoze. Mu ma kampani ari hano hanze twakoraga nta masezerano y’akazi dufite ugasanga tugiriye ibibazo mu kazi.’’

Mujawayezu nawe ukorera mu karere ka Kicukiro akazi ko gusasa amabuye no gusiga amarangi avuga ko impamyabushobozi yahawe yamufashije kubona akazi kamuhemba neza.

Yagize ati: “Natangiye ndi umuyede mpigira gusiga amarangi no gusasa amabuye n’amapave niko kazi nkora ubu ngubu. Nasabaga akazi bakakanyima, negera STECOMA nkora ikizamini mbona impamyabushobozi mbona akazi, mpembwa neza ubu naguze ikibanza cya miliyoni 3 kubera umurimo unoze.”

Umunyamabanga mukuru wa STECOMA, Habyarimana Evariste avuga ko guha impamyabushobozi abafundi bizabafasha kuvugana n’abakoresha bakizera imirimo aba bafundi bakora.

Yagize ati: “Abafundi benshi bigiye ku murimo ntabwo bagiye mu ishuri mu gusaba akazi usanga bagendana ibikoresho byabo, abantu ntibizere imirimo bakora. Twegereye Leta dukora ubuvugizi batwemerera ko abo bantu twabakorera isuzumabumenyi tukabaha impamyabushobozi ibyo bikadufasha kuvugana n’abakoresha ku masezerano y’umurimo yanditse, kuba bahemberwa kuri konti no kuba bajya mu bwiteganyirize.”

Umunyamabanga Mukuru wa STECOMA, Habyarimana Evariste.

Ku rundi ruhande, Minisitiri w’abakozi na Leta n’umurimo Prof. Bayisenge Jeannette avuga ko kugira ngo habeho guteza umurimo imbere bigomba kujyana no gukora umurimo unoze utanga umusaruro.

Yagize ati: “Inshingano si ku mukoresha gusa ahubwo n’umukozi aba agomba gutanga umusaruro impande zombi zikabyungukiramo”.

Imibare igaragaza ko STECOMA yahaye impamyabushobozi abafundi 2500 basanga abandi 36000. Gutanga impamyabushobozi ku bakora ubwubatsi, ububaji n’ubukorikori byatangiye mu 2015.

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 + 30 =