Paris : Twahirwa yakatiwe igifungo cya burundu naho Basabose ajyanwa mu kigo kivura indwara zo mu mutwe

Twahirwa yakatiwe igifungo cya burundu naho Basabose ajyanwa mu kigo kivura indwara zo mu mutwe.

Mu rubanza rwa Séraphin Twahirwa na Pierre Basabose rwaburanishirizwaga mu rukiko rwa rubanda I Bruxelles mu Bubiligi, bashinjwa ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994; Twahirwa yakatiwe igifungo cya burundu naho Basabose ajyanwa mu kigo kivura indwara zo mu mutwe ku gahato (internement psychiatrique).

Ibi bihano ni ubwa mbere bihawe abahamwe n’ibyaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 mu gihugu cy’u Bubiligi nkuko byatangajwe na Me Karongozi.

Ni urubanza rwatangiye taliki ya 9 Ukwakira 2023 rukaba rwari ruteganijwe kurangira taliki ya 8 Ukuboza 2023 ariko umucamanza akaba yaratinze gusabira aba bagabo ibihano ndetse urukiko narwo rutinda kubakatira. Ibihano byabo byatangajwe kuri uyu Kane taliki ya 22 Ukuboza 2023.

Umushinjacyaha yari yasabiye Twahirwa igifungo cya burundu arinacyo yahawe nyuma yo gutangaza ibihano naho Basabose yari yasabiwe igihano cyo gufungwa imyaka 25 urukiko ruvuga ko ruzareba ubuzima bwe rukagena igihano harimo no kuba yafungirwa iwe.

Ni mu gihe Me Vincent Lurquin wunganiraga Twahirwa yari yasabye ko baca inkoni izamba kuri iki gihano yari yasabiwe.

Me Jean Flamme wunganira Basabose yavuze ko abacamanza babogamye kuva uru rubanza rwatangira kandi nta cyizere afitiye urukiko ndetse ko yiteguye kujurirra mu nkiko zose zishoboka kugeza igihe Basabose azabera umwere.

Uru rubanza rumaze gusomwa habaye imyivumbagatanyo yatewe na Me Vincent Lurquin hamwe na Me Flamme, Perezida w’urukiko agenda yiruka abanza kwifungirana ahamagara abapolisi kugira ngo yizere umutekano we abone gusohoka.

Umukunzi Médiatrice

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 ⁄ 15 =