Bucyibaruta wari warakatiwe imyaka 20 y’igifungo kubera ibyaha bya Jenoside yapfuye

Bucyibaruta Laurent wari warakatiwe imyaka 20 y’igifungo kubera ibyaha bya Jenoside yapfuye.

Bucyibaruta Laurent, waburaniye mu rukiko rwa rubanda i Paris mu gihugu cy’u Bufaransa ku byaha bya Jenoside yakorewe Abatutsi 1994 yarakurikiranyweho, akaza guhamwa n’icyaha cy’ubufatanyacyaha muri Jenoside ndetse n’ubufatanyacyaha ku byaha byibasiye inyokomuntu mu bwicanyi bwakorewe mu ishuri ry’i Murambi ryubakwaga, kuri paruwasi ya Cyanika na Kaduha no mu ishuri ry’abakobwa rya Marie Merci i Kibeho,  ariko ntahamwe no gukora Jenoside mu buryo buziguye (auteur du crime direct du genocide); yapfuye.

Bucyibaruta yahoze ari perefe wa Perefecture ya Gikongo. Ubwo yari mu rukiko yagaragaraga nk’ufite intege nke. Nyuma yuko akatiwe igihano cyo gufungwa imyaka 20, yarajuriye kuko iyo umuntu ajuriye mu gihugu cy’u Bufaransa asubira mu buzima yabagamo mbere yasubiye iwe.  Ndetse na mbere yo gukatirwa bari baramurekuye kubera uburwayi akajya aburana aturutse iwe.

Bucyibaruta yapfuye afite imyaka 79 azize indwara y’umutima na diyabete.

Urubanza rwe rwaburanishirijwe mu rukiko rwa rubanda rw’I Paris guhera tariki 09 Gicurasi 2022 kugeza muri Nyakanga 2022 kuko ariho yari yarahungiye.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 ⁄ 15 =