SATO Rwanda yiyemeje kudaheza abafite ubumuga n’abakuze ku misarani iborohereza

Umuyobozi wa SATO Rwanda Ntaganira Cyrus, asobanurira abitabiriye umunsi mpuzamahanga wahariwe ubwiherero uko imisarani ya SATO ikoreshwa.

Ubuyobozi bwa SATO RWANDA buvuga ko mu Rwanda hageze imisarane myiza ya SATO idaheza abafite ubumuga bw’ingingo n’ abakuze bajyaga bagorwa no kubona ubwiherero buborohereza kandi bufite isuku. Iyi misarani ya SATO ikaba iboneka ku buryo buhendukiye abayikoresha.

Ibi, ubuyobozi bwa SATO bwabitangaje ubwo hizihizwaga umunsi mpuzamahanga wahariwe ubwiherero taliki ya 22 Ukuboza.Ni nabwo hagaragajwe imisarani y’ubwoko butatu yorohereza abafite ubumuga n’ abakuze bagorwa no gusutama, badashobora no kubona imisarani ihenze bakoresha ubwiherero bwo hanze.

Umuyobozi wa SATO, Ntaganira Cyrus avuga ko abafite ubumuga badashobora kubona imisarani ihenze kandi isaba amazi menshi mu kuyisukura, imisarane ya SATO yo iborohereza kwiherera nta nkomyi.

Yagize ati “Mu rwego rwo kudaheza abafite ubumuga, twarebye ku bafite ubumuga bakoresha imisarani yo hanze kandi badashobora kubona ya misarane ihenze nayo ijyana amazi menshi mu kuyisukura.Umusarani wa SATO abafite ubumuga bashobora kuwukoresha nta nkomyi kandi ukenera amazi make cyane.”

Ubukarabiro bwa SATO(SATO TAPS) bufasha mu kubungabunga isuku no kwirinda indwara.

Ntaganira akomeza Agira ati “Ntabwo tugarukira ku bantu bafite ubumuga gusa,ahubwo  tureba n’abantu bakuze bafite ubwiherero bwo hasi badashobora gusutama barengeje imyaka mirongo itanu.Iyi misarane rero yaje kugirango ibe yabafasha mu byiciro bitandukanye.”

Mu Rwanda hari ahantu hafite ubutaka bworoshye ku buryo gucukura mu bujyakuzimu bibagora.Hari ibyo bita “Offset toilets” ari yo misarane usanga itandukanye n’icyobo kiri hirya y’aho uwo musarane uri.Ufite ubwiherero hanze ashobora kubaka umusarane wa SATO bikamufasha kubungabunga isuku.

Ubukarabiro bukoresha amazi make.

Imisarane ya SATO ijyana n’ubukarabiro bufasha mu gukaraba intoki (SATO TAPS) .Ubu bukarabiro ntibusaba amazi menshi kuko icupa ry’amazi rifasha abantu barenga 10 kwisukura.Usibye abafite ubumuga n’abakuze, ibigo by’amashuri nabyo bishishikrizwa kwitabira gukoresha imisarane ya SATO mu kubungabunga isuku no kwirinda indwara ziterwa n’umwanda uturuka mu bwiherero.

Abafite ubumuga bw’ingingo biraborohera gukoresha umusarani wa SATO.
Umusarani wa SATO ufasha abatabasha gusutama.
Umukozi wa SATO mu kubaka umusarani pan.
Umusarani wo mu bwoko bwa SATO Flex.

 

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 × 18 =