Guhuza amatora ya Perezida wa Repubulika nay’Abadepite bizazigama miliyali 7

Bamwe mu batuye Bungwe bakurikiye bumva gahunda z'amatora azaba umwaka utaha 2024.

Komisiyo y’Igihugu y’amatora ivuga ko mu bikorwa by’amatora ya Perezida wa Repubulika nay’Abadepite hakoreshwaga amafaranga angana na miliyari 14 z’amafaranga y’u Rwanda. Uku guhuza aya matora hakaba hazakoreshwa miliyali 7 gusa.

Mu myaka yatambutse amatora ya Perezida wa Repubulika yakorwaga ukwayo nay’ Abadepite agakorwa ukwayo. Ariko kuri ubu siko bimeke kuko amatora y’abadepite yarateganijwe uyu mwaka 2023 yimuriwe umwaka utaha akazabera rimwe naya Perezida wa Repubulika y’u Rwanda bityo ingengo y’imari yakoreshwaga ikazagabanukaho kimwe cya kabiri.

Ubwo umuryango w’abanyamakuru baharanira amahoro (PAXPRESS), wakoraga ubukangurambaga k’uburenganzira n’inshingano z’umuturage mu matora, abatuye mu murenge wa Bungwe akarere ka Gicumbi, basobanuriwe impamvu amatora Perezida wa Repubulika nay’Abadepite azabera rimwe.

Ushinzwe guhuza ibikorwa by’amatora mu Karere ka Burera na Gicumbi Munezero asobanurira abaturage ba Bungwe inyungu zo guhuza amatora ya Perezida wa Repubulika nay’Abadepite azaba 2024.

Munezero Jean Baptiste, ushinzwe guhuza ibikorwa by’amatora mu karere ka Burera n’aka Gicumbi, yasobanuye ko iyo amatora ahujwe hakoreshwa ingengo y’imari imwe, kuko hari amafaranga yagenda ku ngengo y’imari y’amatora ya Perezida hakaba niyagendaga ku matora y’Abadepite. Yagize ati « Ibyo iyo bihujwe byombi, igihugu kirunguka kuko hakoreshwa ingengo y’imari imwe ingana na miriyali 7 mu gihe hari gukoreshwa ingengo y’imari ebyiri ingana na miriyali 14. Bigatuma ya mafaranga ajya mu bindi bikorwa by’iterambere nko bijyanye n’ubuzima, gukora imihanda n’ibindi.

Akomeza agira ati « Ikindi wa mwanya abantu bagombaga kujya gutora inshuro ebyiri bawukoramo ibindi bibateza imbere, binateza igihugu imbere ».

Aha abaturage babazwaga ibibazo ku matora ibyo badasobanukiwe bakabisobanurirwa.

Aya matora ateganijwe umwaka utaha 2024 ariko italiki azaberaho ntiratangazwa.   Ikaba yemezwa n’inama y’Abaminisitiri iyobowe na Perezida wa Repubulika.

Perezida wa Repubulika azatorerwa manda y’imyaka itanu (5) ishobora kongerwa, ni mu gihe yatorerwaga manda y’imyaka irindwi (7). Abadepite nabo bakaba batorerwa manda y’imyaka itanu (5).

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
36 ⁄ 12 =