Gicumbi: Gusobanukirwa uruhare rw’umuturage mu matora bizabafasha gutora neza

Munezero Jean Baptiste ushinzwe Komisiyo y’igihugu y’amatora mu karere ka Burera na Gicumbi asobanura abaturage inshingano n’uruhare rwabo mu matora.

Bamwe mu baturage bo mu karere ka Gicumbi umurenge wa Rubaya intara y’amajyaruguru baravuga ko gusobanukirwa uruhare rw’umuturage mu matora bizabafasha gutora neza mu matora y’umukuru w’igihugu n’abadepite ateganyijwe umwaka utaha wa 2024.

Ibi babitangarije mu bukangurambaga ku burere mboneragihugu no kwitabira amatora ateganyijwe mu 2024 bwo kuri uyu wa 10 Kanama 2023 bwateguwe na Pax Press (Umuryango w’Abanyamakuru baharanira amahoro) maze bamwe mu bitabiriye bavuga ko  basobanukiwe uruhare rwabo mu  migendekere myiza y’amatora.

Ndemeye Bertin na Mbarukuze Patricia ni bamwe mu baturage bitabiriye ubukangurambaga bavuga ko gusobanurirwa uruhare rwabo mu matora bizatuma batora neza batora abazabagirira akamaro.

Ndemeye yagize ati “Nkurikije ukuntu twahuye n’abanyamakuru bakadusobanurira byimazeyo ibijyanye n’uruhare rw’umuturage mu migendekere myiza y’amatora ndumva nzatora neza kuko nanjye nzaba nayagizemo uruhare ntanga ibitekerezo.”

Mbarukuze nawe ati “Kudusobanurira ibijyanye n’uruhare rw’umuturage byari bikenewe rwose narabyumvise ndavuga nti reka ngende njye kumva ibya Komisiyo y’Amatora kandi ibyo bambajije nabisubije. Nungutse byinshi bizatuma ntora neza kandi ngatora abazangirira akamaro.”

Bamwe mu baturage bari bitabiriye ubukangurambaga ku matora mu Rubaya i Gicumbi.

Munezero Jean Baptiste ushinzwe Komisiyo y’igihugu y’amatora mu karere ka Burera na Gicumbi asobanura inshingano n’uruhare rw’umuturage mu matora akanasobanura gutora neza icyo ari cyo ibintu bizafasha abaturage bo mu murenge wa Rubaya gutora neza.

Yagize ati “Iyo umuturage yagize uruhare rwe neza mu matora, tugira abayobozi beza. Uruhare rw’ umuturage ni ukwitabira ibikorwa byose birebana n’amatora bakanatangamo ibitekerezo. Ni ugutuma amatora agenda neza no kugira uruhare mu kurinda umutekano w’ahatorerwa n’umutekano w’amatora muri rusange birinda akavuyo n’ikindi cyose cyateza umutekano muke no kwitabira amatora ku munsi w’itora kandi agatora neza.”

Munezero akomeza asobanura gutora neza icyo ari cyo agira ati “Gutora neza ni ukudatora imfabusa, gutora neza ni ugutora umuyobozi wihitiyemo n’umutima wawe ugatora uwo ubona azagira icyo akumarira. Niba ari urupapuro rw’itora ugatora ukurikije amabwiriza ya komisiyo y’igihugu y’amatora.”

Albert Bauduin Twizeyimana, umuhuzabikorwa wa Pax Press yafashije   abaturage gusobanukirwa uruhare rwabo mu matora abaha umwanya wo gusubiza ibibazo bitandukanye ku migendekere myiza y’amatora birimo uko bafasha abafite ubumuga bwo kutabona n’abageze mu zabukuru gutora neza n’uruhare rw’umuturage mu gukurikirana uko amajwi y’abakandida abarurwa.

Mu bukangurambaga Abaturage bibukijwe ko kugirango amatora y’abadepite n’aya Perezida yahujwe azagende neza bisaba uruhare rwa buri wese yaba abatora n’abatorwa.

Clementine NYIRANGARUYE

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 × 28 =