Nyanza: Abatuye I Nyamure bashimye ko Biguma yahaniwe ibyo yakoze
Abatuye mu murenge wa Muyira mu karere ka Nyanza aherereye umusozi wa Nyamure bavuga ko igihano cy’igifungo cya burundu cyahawe Hategekimana Philippe wamenyekanye ku izina rya Biguma ari ubutabera bwatanzwe.
Babitangaje kuri uyu wa gatatu tariki 05 Nyakanga 2023, ubwo itsinda ry’abanyamakuru bakora inkuru z’ubutabera bakorana n’umuryango Pax Press, ryari ryagiye kubasobanurira uko urubanza rwa Biguma rwaburanishijwe n’icyemezo cya nyuma urukiko rwarufasheho.
Bamwe mu baganiriye n’iri tsinda bakaba bavuze ko yahaniwe ibyo yakoze.
Callixte Kayiranga utuye mu kagari ka Nyamure, avuga ko yamenye Biguma aje gutura muri aka kagari urubanza rwe rutangiye. Ati “twashimye ko ubutabera bubonetse akaba yarahaniwe ibyo yakoze”.
Kayiranga akomeza avuga ko akurikije amakuru y’urubanza rwe yakurikiye kuri radiyo, igihano cyahawe Hategekimana Philippe alias Biguma cyari gikwiye. Agira ati “nkurikije amakuru y’ahantu yagiye azenguruka za Nyamure, Karama, Isar-Songa za Nyanza, abayobozi b’amakomini yagize uruhare mu rupfu rwabo, numva rwose igihano yahawe cyari gikwiye’’!
Mudacogora Medard we yagize ati “ahanwe gufungwa burundu, nta kibazo! Nibura aho uwacitse ku icumu ari yaba yumva atekanye yuko atazanagaruka guteza ibibazo, na cyane ko benshi baba batanabyemera”.
Bashimye ko bamenyeshwa amakuru y’imanza zibera hanze y’u Rwanda
Mukayiranga Jeanne na we utuye muri aka kagari ka Nyamure yavuze ko batabonaga ku buryo buhagije amakuru y’imanza z’abacyekwaho kugira uruhare muri Jenoside yakorewe abatutsi zibera hanze y’u Rwanda; ashima iki gikorwa cyo kubamenyesha uko zigenda yagize ati “iki gikorwa mwadukoreye uyu munsi cyadushimishije kuko twabyumvaga nkukoo (…) tukabikurikira amakuru agahita tukayumva akarangira, ariko igikorwa nk’iki ngiki gituma mutuganiriza ingingo ku yindi bigatuma tunyurwa”.
Tariki 28 kwa Kamena 2023, Hategekimana Philippe wamenyekanye I Nyanza ku izina rya Biguma afite ipeti rya ajida sheju (Adjudant-Chef) ubwo yari umuyobozi wungirije wa Jandarumori, yakatiwe igifungo cya burundu nyuma yuko urukiko rwa rubanda rwa Paris rwemeje ko yagaragaje umuhate muri gahunda yo gutsemba abatutsi.
Uyu mugabo w’imyaka 66 y’amavuko waje guhabwa ubwenegihugu bw’u Bufaransa mu mwaka wa 2005 ku izina rya Philippe Manier yatangiye kuburanishwa n’uru rukiko rwo mu Bufaransa tariki 10 Gicurasi 2023.
Mbere y’uko urubanza rwe rutangira, itsinda ry’abanyamakuru bakora inkuru z’ubutabera bakorana n’umuryango Pax Press, ryagiye ku musozi wa Nyamure uherereye mu murenge wa Muyira baganira na bamwe mu barokotse igitero cyo kuwa 27 Mata 1994 bavugaga ko Biguma ariwe wahatangije ubwicanyi bwabaye kuri iyo tariki, bwahitanye abatutsi basage ibihumbi 10 bari wahungiye kuri uwo musozi.
Urubanza rugeze hagati na bwo iri tsinda ryasuye n’abarokokeye n’ahandi Biguma yashinjwe gukorera ibyaha bya Jenoside yakorewe abatutsi nk’i Karama, Nyamiyaga, Mushirarungu na Busasamana.
Umuhoza Nadine