Kigali: Hatangijwe umushinga ugamije kunoza imirire hakoreshejwe ikoranabuhanga

Dr Ousmane Badiane,Umuyobozi mukuru wa AKADEMIYA 2063.

Kuri uyu wa 22 Gashyantare I Kigali hatangijwe umushinga ugamije kunoza imirire hakoreshejwe ikoranabuhanga rigezweho mu buhinzi, umushinga uzatangirira mu Rwanda aho mu bisarurwa bigera ku baturage hazibandwa ku kureba niba mu ibisarurwa bishobora kurwanya imirire mibi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi Dr Kamana Olivier avuga ko agashya kazaza gaturutse muri uyu mushinga wiswe mu rurimi rw’icyongereza Digitally Enabled Resilience and Policy Innovations (DERPIn) watangijwe uyu munsi ku bufatanye na AKADEMIYA 2063 hamwe na PAFO (Pan-african Farmer’s Organization), ari uko mu bisarurwa hazibandwa no kureba niba ibisarurwa bishobora kurwanya imirire mibi hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Yagize ati “Dusanganywe ibijyanye na smart nkunganire, ibijyanye na esoko no gukoresha imbuga nkoranyambaga muri rusange, ariko ibizava muri uyu mushinga byo bijyanye no kunoza imirire hakoreshejwe ikoranabuhanga. Agashya kazaza gaturutse muri uyu mushinga watangiye uyu munsi ni uko noneho hazibandwa no kureba niba mu bisarurwa bishobora kurwanya imirire mibi hakoreshejwe ikoranabuhanga.”

Dr Kamana Olivier, Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y’Ubuhinzi n’ubworozi.

Marie Ange Mukagahima uhagarariye uruganda rwongerera agaciro inzuzi n’ibikomoka ku bihaza witabiriye inama yatangirijwemo uyu mushinga avuga ko uyu mushinga uzafasha inganda zongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi kubona umusaruro uhagije.

Yagize ati “Byafasha ikintu kinini cyane kuko kuba mu gihugu cyacu tugikora hatarimo ikoranabuhanga nibyo bituma nk’inganda zongerera agaciro ibikomoka ku buhinzi zitabona ibihagije kugirango tubashe kubona byinshi twashyira ku isoko ryo mu gihugu ndetse tugasagurira n’amasoko yo hanze.”

Dr Ousmane Badiane, umuyobozi mukura wa AKADEMIYA 2063 avuga ko bishimiye gushyira mu bikorwa uyu mushinga uyu mushinga uzafasha abahinzi b’abanyafurika mu gushyira mu bikorwa udushya mu ikoranabuhanga hagamijwe kunoza imirire mu bihugu byose uyu mushinga uzakoreramo.

Yagize ati “Twishimiye gutangiza uyu mushinga hano mu Rwanda nk’igihugu cyatoranyijwe kubera iterambere mu ikoranabuhanga hakaba hazashyirwa imbaraga mu guhanga udushya mu buhinzi, gushaka ibisubizo by’ingaruka z’imihundagurikire y’ikirere, hagamijwe ku kunoza imirire no kurwanya imirire mibi hifashishijwe ikoranabuhanga.”

Uyu mushinga uzakorera mu bihugu bitandatu aribyo Benin, Ghana, Malawi, Uganda na Senegal, uzafasha kandi mu guhuza abafatanyabikorwa n’abahinzi bato bato hashyirwaho gahunda zigamije guteza imbere imirire no gushaka ibisubizo by’ibibazo hifashishijwe ikoranabuhanga no kubakira ubushobozi abahinzi b’abanyafurika.

Nyirangaruye Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
12 − 1 =