Kwishyira hamwe: Inzira y’iterambere

Batatu mu barangije mu ishami ry’Ubwubatsi muri Kaminuza y’u Rwanda,ntibarindiriye kujya gushaka akazi, ahubwo bashyize hamwe ubumenyi bavanye mu ishuli n’ibitekerezo bongerera ireme n’ agaciro amatafari ya rukarakara.

Nyunga Nkubito Christian afite imyaka 27 n’umwe muri batatu, avuga ko mu kongerera agaciro itafari rya rukarakara, bafata ibimene by’amakaro n’amacupa bakabisya bakoresheje imashini yabugenewe, barangiza bakabivanga na sima, umucanga n’ibitaka bikabyara itafari ryiza rikomeye. Ngo kubakisha aya matafari ntibisaba indi sima kuko bagenda bafata amatafari bakayasobekeranya.

Uyu musore anavuga ko ibyafatwaga nk’umwanda bikajugunywa ndetse bikangiza ibidukikije aribyo bifashisha bigatanga n’igisubizo mu kubungabunga ibidukikije.

Ikindi ngo aya matafari bakora ntahenze ugereranije n’asanzwe kuko ukoresheje aya  matafari afite agaciro ka miliyoni 15 aba ahwanye n’ukoresheje amatafari    afite agaciro ka miliyoni 30 ku nzu zingana. Bityo rero ngo uyakoresheje aba agabanijeho 50 %  ku giciro.

Nkubito anongeraho ko ikibatera ishema ari uko uwayaguze akayubakisha azana n’abandi bityo bikabongerera icyezere n’imbaraga bakarushaho gukora.

Nkubito aranagira inama urubyiruko yo kwibumbira hamwe bagakusanya ubumenyi n’ibitekerezo maze bakareba icyo bakora cyabateza imbere ntibumve ko kujya gushaka akazi aricyo gisubizo cyanyuma. Kugeza ubu,aba basore bafite abakozi 40, harimo abakobwa 10.

Aba basore, banahawe igikombe n’Urugaga rw’Abikorera PSF mu imurikagurisha mpuzamahanga yabaye muri uku kwezi kwa munani 2018.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
7 × 29 =