Abahanzikazi batewe ishema no kuboneka muri East African Party
Arier Wayz na Alyn Sano nibo bahanzikazi babiri bagaragaye mu bahanzi 12 biteguye gutaramira abaturarwanda mu gitaramo gitangiza umwaka wa 2023 cya East African Party baravuga ko batewe ishema no kukibonekamo.
Ibi babitangaje mu kiganiro n’abanyamakuru cyo kuri uyu wa Kane taliki ya 29 Ukuboza 2022 nyuma yo gutangariza itangazamakuru abahanzi 12 biteguye gususurutsa abaturarwanda mu gitaramo cya East African Party giteganyijwe kuba taliki ya 1 Mutarama 2023, cyateguwe n’ubuyobozi bwa EAP (East African Promoters).
Alier Wayz na Alyn Sano babajijwe n’abanyamakuru batandukanye uko biyumva basubiza ko batewe ishema no kuboneka muri East African Party bakagaragara ku rubyiniro rumwe n’abahanzi bahoze bafana.
Arier Wayz yagize ati: “Ikintu cya mbere ndashimira EAP kuba harimo abakobwa barenze umwe mu gitaramo. Byaranshimishije cyane ndetse ntewe ishema no kuba nzagaragara ku rubyiniro rumwe n’abahanzi nakuze ndirimba indirimbo zabo.”
Alyn Sano nawe ati: “Byahoze ari inzozi zanjye ku buryo ntewe ishema no kwicarana n’abantu nahoze mfana, ni ibintu by’agaciro kuri twebwe. Ijwi ryanjye ririteguye, ndabizi ko iki gitaramo kizagenda neza.”
Abajijwe impamvu mu bahanzi 12 harimo abahanzikazi babiri gusa, Mushyoma Joseph Bobou, umuyobozi wa East African Promoters yavuze ko nta kibazo abibonamo ngo kuko n’abandi bahanzikazi batagaragayemo bazahamagara mu bindi bitaramo bazagenda bategura aho guhurira mu gitaramo icyarimwe.
Igitaramo cya East African Party ku nshuro ya 14 kizabera muri BK Arena kikaba kizitabirwa n’abahanzi nyarwanda bazataramira abaturarwanda ari bo King James, Bruce Melodie, Riderman, Davis D, Platini P, Arier Wayz, Alyn Sano, Afrique, Nel Ngabo, Okkama, Ish Kevin na Niyo Bosco.
Ibi bibaye mu gihe hari hashize igihe gito ubuyobozi bwa EAP butangaje ko nta bahanzi mpuzamahanga bazongera gutumira mu bitaramo bya East African Party.
Nyirangaruye Clémentine