Trust Africa: Abagore bakora ubuhinzi bucirirtse nibahabwe ijambo

Solange Zawadi ukora mu mushinga ukora ubuvugizi ku iterambere ry’ubuhinzi mu kigo Trust Africa

Bamwe mu bagore bakora umurimo w’ubuhinzi buciriritse mu bihugu by’Afurika ntibagira ijambo haba mu kugena ingengo y’imari ku bijyanye n’ubuhinzi no kutagira uburenganzira ku musaruro kandi ahanini aribo bagira uruhare runini mu buhinzi. Trust Afrika ikora ubuvugizi kuri ibi bibazo isaba ko ijwi ry’umugore ryumvikana rikagera aho bafatira ibyemezo byanavuye mu bitekerezo byabo.

Solange Zawadi akora mu mushinga ukora ubuvugizi ku iterambere ry’ubuhinzi  mu kigo cyitwa Trust Africa  gifatanya n’abakora ibigendanye n’ubuhinzi harimo na leta z’ibihugu by’Afurika, akomeza asobanura ibibazo abahinzi baciriritse bahura nabyo by’umwihariko abagore. Yatangaje ko abagore bagihura n’imbogamizi y’ubwunganizi mu buhinzi, kudakoresha uburyo bugezweho mu guhinga bigatuma batabona umusaruro utubutse, ihindagurika ry’ikirere, ibihugu bimwe na bimwe bitagira amategeko ku birebana n’ubutaka, kudafata ibyemezo kubyo bahinga mu gihe cy’ihinga runaka no kutagira ibigo by’imari bifasha abahinzi baciriritse.

Ibindi bibazo Solange yagarutseho ku bahinzi bacirirtse ni ukutabona imbuto, kutabona amafaranga yo gukodesha imashini, kutagana banki kuko zitabizera kubera ibibazo by’ibiza kandi ngo nizo banki zisaba inyungu nyinshi ku nguzanyo no kutagira ubufasha bwihariye mu bijyanye n’ubujyanama mu buhinzi.

Abari bitabiriye inama baturutse mu bihugu by’Afurika bitandukanye ku guhuha ijambo umugore ukora ubuhinzi bucirirtse

Aha Trust Africa ireba muri politiki z’ibihugu icyo ziteganya kuri ibi bibazo no kureba igituma ibihugu bitagera ku nshingano byiyemeje mu iterambere ry’ubuhinzi.

Solange anasobanura ko Afurika Yunze Ubumwe (Union Africaine) yashyizeho gahunda aho abayobozi b’ibihugu basinye ko bazajya bashyira 10 %  by’ingengo y’imari  y’igihugu mu buhinzi, kugira ngo babuteze imbere. Gusa ngo  nubwo hashize imyaka 15 aya masezerano abayeho ibibazo biracyahari.

Bimwe mubyagezweho bivuye ku buvugizi  bwaTrust Africa n’itegeko ry’ubwunganizi mu buhinzi ryashyizweho mu gihugu cya Uganda, kubaka inzego, politiki zifasha gahunda za leta mu buhinzi zashyizweho mu bihugu ikoreramo uko ari 6: Tanzania, Uganda, Malawi, Gahna, Nigeria na Burkina Faso.

U Rwanda rukaba ruri mu bihugu byageze kuri iyi gahunda mu gihe hari ibihugu bitaragera no kuri 3%.

 

FacebookWhatsAppTwittergoogle_plus

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
23 − 14 =