Umurimo w’ububumbyi ntugitunze abo amateka agaragaza ko basigaye inyuma

Inzu Mukamugema Sara abamo hamwe n'umwana we, umwuzukuru n'undi mwana arera ufite ubumuga bukomatanyije yatoraguye

Abo amatega agaraza ko basigaye inyuma batuye mu kagali ka Gifumba, umurenge wa Nyamabuye bavuga ko babayeho mu buzima bukakaye kubera ko umurimo w’ububumbyi utakibatunze. Ubuyozi bw’akarere ka Muhanga buvuga ko barimo kubakangurira gukora indi mirimo ibafasha kuva mu bukene bakareka uwo murimo.

Mukamugema Sara atuye mu mududugu wa Rugarama akagali ka Gifumba umerenge wa Nyamabuye mu karere ka Muhanga afite imyaka 60 kuva mu bwana bwe kugeza ubu ni umubumbyi w’inkono, avuga ko kuri ubu ubuzima babayemo butaboroheye kubera ko babona ibumba bagowe, bitewe nuko bajya kurishaka mu migende y’abantu bababona bakabirukankana. Aragira ati « twabaye bampemuke ndamuke kuko tuba dusa nkabaryibye, twabaye abajura b’ibumba. »  Niyo nkono dukuyemo tuyigurisha amafaranga 150 cyangwa 200 nabwo kandi  ni ukujyana inkono 6 ku isoko ukagurirwa imwe izindi ukazigarura wabuze uzigura. Ikindi kandi kubona inkwi zo kotsa inkono nabyo birakomeye ni ukubyuka kare bakajya gutashya.

Aha niho abana barara naho Mukamugema Sara akarara ahakingirijwe n’ibitenge

Mukabuzizi Maria nawe atuye mu kagali ka Gifumba  afite abana 5 n’umugabo batuye mu nzu bakodesha amafaranga y’u Rwanda 2500 batunzwe no kubumba. Aragira ati « kubera ko tutakibona abantu batugurira inkono, twurira uriya musozi wa Mushubati nkakorera n’abana nkabasibya ishuri tukagenda tujya mu ngo z’abantu bakagura cyangwa ntibagure, ndetse hari n’igihe usitara zikagucika zikagenda zibarangura ku mabuye zikameneka ».

Mukabuzizi avuga ko nubwo bitabira gahunda za leta, hari  gahunda zigenewe abatishoboye nka VUP (Vision Umurenge Program)batajya babashyiramo bavuga ngo bariya ni babandi mubihorere.

Mukabuzizi Maria ,aha abumbira niho aba n’abana be n’umugabo bahishyura amafaranga y’u Rwanda 2500

Bamwe muribo bahoranye amasambu

Mukamugema na mugenzi we Mukabuzizi bemeza ko kera bamwe muri bo bari bafite amasambu, babaha amafaranga y’u Rwanda 1000, 2000 bakayatanga cyangwa se bakabaha intama zo kurya nabo bagatanga amasambu yabo. Bo kajya gusembera mu baturanyi.

Kuri ubu bavuga ko  benshi bamaze guhumuka ko bahawe aho gutura habereye umunyarwanda bakabaha isambu nabo bahinga, bakorora amatungo magufi bakiteza imbere bakareka uyu myuga wo kubumba utakibatunze, ndetse bakava mu cyikiro cya mbere bakajya mu cya gatatu.

Aba babyeyi bemeza ko gahunda ya gira inka mu nyarwanda yabagezeho, kuri ubu hari abakizifite, nabo zaje gupfa kubera kubura ubwatsi kuko batari bafite aho bahinga ubwatsi bwo kuzitunga.

Mukamugema Sara inka yahawe muri gahunda ya Gira inka yayirazaga aha mu gikoni mu nzu abamo

Uwamaliya Béatrice Umuyobozi w’akarere ka Muhanga avuga abasigajwe inyuma n’amateka nabo ari abaturage nk’abandi, gahunda zose za leta zibageraho. Naho kubijyanye n’umwuga w’ububumbyi utabinjiriza ngo babakangurira gukora indi mirimo ibinjiriza hakaba hari n’amafaranga agenewe imishinga mito mito ku bantu batishoboye muri buri murenge yitwa assistance sociale. Abashinzwe imibereho myiza n’abashinzwe ibikorwa by’iterambere mu karere bakaba bagiye kubitaho cyane bafatanyije n’abafatanyabikorwa babumvishe ko n’indi mirimo ishoboka. Akomeza asobanura ko icyo bakeneye cyane ari ukubakoraho ubukangurambaga, kubigisha no kubaba hafi kuko abubakiwe amazu hari abayataye bakajya kuba ahandi inzu zigasenyuka. Ndetse ngo icyiza nuko muri bo hari abamaze gutera imbere bazajya babafasha kwigisha bagenzi babo.

 

 

 

 

 

FacebookWhatsAppTwittergoogle_plus

google_plusone

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
29 − 8 =