Uko tuna avocado na beetroot salad bitegurwa

Tuna Avocado

Tuna avocado and beetroot salad ni salade igizwe n’ifi yo mu bwoko bwa tuna, avoka, beetroot igizwe na (karoti, beterave, ibirayi, n’igitunguru cy’umweru); vinaigre cyangwa umutobe w’indimu ariyo jus de citron cyangwa lemon juice, umunyu, poivre branch, amavuta ya olive na mayonnaise.

Vital Ngiruwonsanga ukorera muri Alimentation du Carrefour Muhanga aradufasha gutegura tuna avocado and beetroop salad.

Uronga neza karoti, beterave, ibirayi warangiza ukabikata ukabiha ishusho ushaka yaba uruziga,kare cyangwa indi . Birangiye ubitogosa mu mazi ashyushye. Byamara kuba imijugwe ubikuraho ukabireka bigahora.

Bimaze guhora ushyiramo cya gitunguru cy’umweru, poivre branch, tuna fish, ukabivanga na mayonnaise ugashyiramo amavuta ya olive, ukavanga warangiza ugashyiramo umutobe w’indimu cyangwa vinaigre, ugashyiramo n’umunyu muke.

Ibi birangiye ubishyira ku ipalato cyangwa isahane igaramye ukabiteguraho ugashyiraho avoka wakase neza. Kugira ngo iyi salade igaragare neza ushobora no kongeraho urunyanya wakase neza cyangwa amagi atogoshyeje wakase neza. Iyi salade iribwa ikonje.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 ⁄ 1 =