Menya uko bategura isosi y’inkoko (chicken soup)
Paul Snijders wo mu gihugu cya Netherlands aradufasha kumenya uko itegurwa.
Ibisabwa mu gutegura iyi nkoko: amaguru abiri y’inkoko , puwalo, caroti , tangawazi ifite uburebure bwa 7cm , cube magi, akayiko gato ka black peppercorns (ubwoko bw’ikirungo), litilo 1,5 y’amazi n’urusenda.
Uko bateka iyi sosi y’inkoko
Ufata amaguru ugakuraho uruhu hamwe n’amagufa ugasigarana umuhore gusa, ukawukatamo ibice biringaniye warangiza ukabishyira muri ya litilo 1, 5 y’amazi ugashyira ku ziko ukabimazaho isaha imwe gusa ziba zihiye.
Hanyuma ugafa cube magi wavungaguye ugashyiramo, ugashyiramo naya caroti wasasemo uduce, ugayishyiramo na puwalo wakasemo uduce. Ukabivanga ugasubiza ku ziko, ugashyiramo tangawizi ariko wabanje kuyisya , aha ushobora kuyisya ukoresheje rape cyangwa ukayisekura mu gasekuru. Ugashyiramo cya kirungo cyo mu bwoko bwa black peppercorns n’urusenda ruke. Aha ibimazaho iminota mike. Isosi ikaba irahiye.
Iyi sosi y’inkoko iribwa ishyushye igaherekezwa n’umugati hamwe na formage.