Kwinjiza abagabo muri gahunda yo kurwanya ihohoterwa ni inzira nziza yo kurirwanya

Peter Vrooman Ambasaderi w' Amerika hamwe n'abagize Imiryango itegamiye kuri leta bahawe amafaranga yo kurwanya no gukumira ihohoterwa

Imiryango itegamiye kuri leta kimwe na Minisiteri y’ Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango MIGEPROF bavuga ko umugabo nasobanurirwa ubwoko bw’ihohoterwa n’ingaruka zabyo azagira uruhare rukomeye mu kurikumira no kurirwanya.

Umuhire Christiane Umuyobozi ushinzwe Iterambere ry’ Umuryango no kurengera Umwana muri Minisiteri y’Uburinganire n’Iterambere ry’Umuryango MIGEPROF avuga ko umugabo wamaze kumva neza ihame ry’uburinganire nawe aba umuvugizi waryo bityo bigatanga imbaraga nyinshi mu kurwanya ihohoterwa.

Raphael Mushumba Umuyobozi ushinzwe Gahunda mu muryango  FVA Fouth Victory Association avuga ko kubaka ubushobozi bw’umugore bidahagije kuko uhohotera umugore ari umugabo. Aragira ati « kubwira  umugore uburenganzira bwe umugabo adahari ntacyo uba ukoze ahubwo ngo umugabo nawe agomba kwigishwa akamenya uruhare rwe mu kubaka umuryango.» Aha atanga urugero rw’ihohoterwa rishingiye ku mutungo rikunzwe gukorwa n’abagabo aho umugabo acyumva ko umutungo aruwe, umugore nta ruhare awufiteho niyo baba barasezeranye ivangamutungo risesuye, aho usanga umugabo agurisha ibyagezweho n’umuryango atabyumvikanyeho n’umugore we.

Mushumba yemeza ko kwinjiza abagabo muri gahunda yo kurwanya ihohoterwa bizagabanya umubare munini w’abagabo bahohotera abagore.

Akanagaragaza imbogamizi zigihari  mu kurwanya ihohoterwa.

  • Abantu bamwe bamenya ihohoterwa ariko icyaha  cyamaze kuba   umuntu yajyanywe mu nkiko ;
  • Ingamba zihari ariko zumvwa n’abantu bo hejuru umuturage wo hasi ntabashe kuzisobanukirwa ;
  • Abahisha ibimenyetso batabizi bamara guhohoterwa bakoga bakaba basibanganije ibimenyetso ;
  • Isange one stop center zikiri nke kuko 44 zidahagije mu gihugu cyose.

Mushumba atanga bimwe mu bisubizo by’ibi babazo.

  1. Gusobanurira abaturage mu buryo  bwimbitse icyo ihohoterwa aricyo,ingaruka zaryo n’itegeko rihana ibyaha byagaragaye ;
  1. Kongera one stop center zikagera nibura mu bitaro biri mu mirenge ;
  1.  Ubutumwa bwihariye ku bijyanye n’ihohoterwa mu nteko z’abaturage, mu muganda no mu mugoroba w’ababyeyi.

Peter Vrooman Ambasaderi w’ Amerika avuga ko guhuza imbaraga no kubaka ubushobozi bw’imiryango itegamiye kuri leta bizarushaho kurwanya no gukumira ihohoterwa.

Ambasade y’Amerika ikaba yanatanze amafaranga y’u Rwanda angana na miliyoni 620 ku miryango itegamiye kuri leta igera ku 10 mu gikorwa cyiswe USAID Twiceceka cyo kurwanya ihohoterwa.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
1 + 22 =