Bugesera: Abahinzi b’imiteja barasaba koroherezwa mu gufata ubwishingizi
Bamwe mu bahinzi bahinga imiteja barasaba kwemererwa gufatira ubwishingizi icyo gihingwa kugirango nko mu gihe habayeho ibihombo batateganyije bitewe n’ibiza ndetse n’uburwayi butandukanye bukunze kwibasira imiteja mu gihe cy’imvura bazishyurirwe muri gahunda ya Leta y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo“Tekana Urishingiwe Muhinzi-Mworozi”.
Niyodushima Dieudonne na mugenzi we bafite kampani zihinga imiteja mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Rilima, Intara y’Iburasirazuba bavuga ko basabye ubwishingizi ntibemererwa bitewe n’ubuso bahingaho bakaba basaba ababishinzwe ko nabo bafashwa bakabasha kubona ubwishingizi.
Niyodushima afite kampani yitwa ‘’Exodus Farm” arasaba kwemererwa ubwishingizi ku buso ahingaho imiteja bakagira icyo bakosora kuko ubuso basaba bwatumye atabasha gufata ubwishingizi bityo akaba ahinga adatekanye.
Yagize ati’’Nagiye gusaba ubwishingizi bambwira ko batakwishingira ibihingwa ku buso bwa hegitare imwe, bambwira ko ubuso bishingira ari ukuva kuri hegitari 5 kuzamura. Baramutse bakosoye icyo kintu byaba byiza nanjye nkabona ubwishingizi ngahinga ntekanye.”
Kayinamura Christian nawe ni umuhinzi mu karere ka Bugesera mu Murenge wa Ririma yashinze kampani yitwa ‘’Green Modern Farm”, avuga ko yifuza ko nawe yakwemererwa gufata ubwishingizi mu rwego rwo kwirinda igihombo kuko ahinga bitewe n’isoko rihari.
‘’Batwimye ubwishingizi kandi tubukeneye. Turamutse duhingiye rimwe ku buso badusaba, byaba ari ikibazo kuko umusaruro waba mwinshi bikangirika kuko isoko dufite dukorana buri kwezi niba imiteja igeze mu gihe cy’ururabo, dutangira guhinga indi kugirango duhore dusarura buri kwezi. Icyifuzo cyacu ni uko nibura bajya batanga ubwishingizi no kuri hegitari imwe byadufasha kwirinda igihombo.”
Indwara zifata imiteja ziteza ibihombo abahinzi
Charlote Bankundiye afite kampani ahinga imiteja mu Murenge wa Gashora, Akarere ka Bugesera aravuga ko bagorwa n’indwara zifata imiteja mu gihe cy’imvura zibateza ibihombo, bityo hakaba hakenewe ubwishingizi.
‘’Uburwayi bw’imiteja bugaragara mu gihe cy’imvura aho abahinzi dukunze kugorwa cyane kubera kubura uko dutera imiti bitewe n’imvura nyinshi akenshi na kenshi turwaza indwara yitwa nyirakadori, umugese, uruhumbu no kubora. Maze guhomba inshuro ebyiri zose, niyo mpamvu buri muhinzi akwiye kujya mu bwishingizi.’’
Icyo ibigo by’ubwishingizi bibivugaho
Senanda Jaques ni umukozi wa Sosiyete Nyarwanda y’Ubwishingizi (SONARWA) akorana n’abahinzi bo mu Ntara y’Iburasirazuba avuga ko hari abo bishingira bari munsi y’ubwo buso, n’imbogamizi abahinzi bahura nazo bakabafasha mu kuzikemura.
Yagize ati ’’Hari abahinzi twishingira bari munsi y’ubwo buso. Wenda dushobora kutabaha ubwishingizi bitewe n’uko twabonye badahinga kinyamwuga ariko nanone tukabagira inama yaba ari n’inkunga basaba muri Leta, turafatikanya tukababwira tuti imbogamizi twahuye nazo ni izi mubafashe bagere kuri uru rwego babone ubwishingizi.”
Mahoro Laetitia we ni umuyobozi wa gahunda y’ubwishingizi mu kigo kitwa Radiant Insurance Company avuga ko basaba abahinzi kwihuza ari benshi.
Yagize ati ;’’Babifashe nabi kuko twarababwiye ngo byaba byiza mwihuje muri benshi mwese n’ikimenyimenyi nk’ubu hari umukozi wacu uri kuzenguruka mu bahinzi ba hariya mu Bugesera ababarira.’’
Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi(MINAGRI) ivuga ko abahinzi bose bahinga ibihingwa biri muri gahunda ya Tekana bemerewe gufata ubwishingizi ku buso bahingaho, ishishikariza abahinzi guhuza ubutaka kugirango boroherwe kubona serivisi z’ubuhinzi zibasanze bari hamwe nk’uko Museruka Joseph umuyobozi wa gahunda ya Leta y’ubwishingizi bw’ibihingwa n’amatungo “Tekana Urishingiwe”Muhinzi-Mworozi abisobanura.
Yagize ati ”Abo bahinzi mwaduha nimero zabo tukabaha amakuru ahagije. Abahinzi bose bahinga ibihingwa biri muri gahunda ya Tekana bemerewe gufata ubwishingizi ku buso bahingaho, MINAGRI ishishikariza abahinzi guhuza ubutaka kugirango boroherwe kubona serivisi z’ubuhinzi zibasanze bari hamwe.”
Mu buhinzi bw’imiteja hari ibyishingirwa birimo imvura nyinshi, izuba ry’igihe kirekire, indwara n’ibyonnyi byarwanyijwe ntibikire naho ibitishingirwa birimo imirimo yo mu buhinzi itakozwe neza, umusaruro wangijwe n’inyoni cyangwa inyamaswa, imbuto mbi, igihombo gikomoka ku bujura, gutinda gusarura no ku ntambara. Ikiguzi cy’ubwishingizi akaba ari 8% naho igishoro kuri hegitari mu mafaranga y’u Rwanda akaba ari miliyoni 2,018,250. Ayishyurwa mu gihe habayeho igihombo akaba ari 80%.