Huye-Karama: Kutagira isoko hafi bibatera igihombo cy’umusaruro wabo.

Bamwe mu baturage bo mu Murenge wa Karama bagaragaje ikibazo cyo kubura isoko ry'umusaruro wabo.

Abaturage bo mu Murenge wa Karama bakora imirimo y’ubuhinzi n’ubworozi, muri iyi mirimo bakora bareza bakanasagurira amasoko, kuri ubu bakaba babangamiwe no kutagira isoko ribegereye bagurishirizamo umusaruro wabo, bigatuma mu gihe bejeje bahendwa no kuwugeza ku isoko, uretse ibyo kandi nta n’ibicuruzwa bituruka ahandi ngo bize kugurishirizwa mu Murenge wabo, bikabatera igihombo.

Abaturage b’Umurenge wa Karama bakora umwuga w’ubuhinzi n’ubworozi barataka igihombo baterwa no kutagira isoko mu Murenge wabo, ibyo bigatuma batabona uko basagurira isoko mu gihe bejeje umusaruro mwinshi; kubera kurema amasoko ya kure bikabasaba gutega imodoka, bagerayo bagahendwa banga kubiruhana cyangwa ngo babigarure kubera urugendo rurerure.

Yandereye André ni umuhinzi utuye muri uyu murenge avuga ko bahomberwa ni umusaruro wabo, kubera kwanga gukora urugendo rurerure bawujyana mu isoko aragira ati” ntabwo ubuhinzi bwacu tububonamo inyungu iyo twejeje kubera kutagira aho tugurishiriza umusaruro wacu. Ubu isoko turema ni ukujya I Huye mu Mujyi, kugenda no kugaruka ni ugutega imodoka, ugerayo baguhenda watekereza ko ugiye kongera kuwutegera ugafata ayo ubonye ugataha, ubwo se inyungu ni iyihe, akenshi turabyihorera”.

Kamaliza Valerie nawe yunga mu rya mugenzi we, aho avuga ko kuba nta soko riri hafi bibabangamira cyane ati” nk’ubu ntiwaba ufite itungo ushaka ko rigukenura ngo ubone aho urigurishiriza, ni ugutegereza umuturage waho hafi wamubura nyine nawe urabyumva ikibazo washakaga gukemura ntigikemuka”.

Barasaba ko ubuvugizi bwakwihutishwa      

Uhagarariye abikorera muri uyu murenge, Muhire Daniel avuga ko iki cyifuzo cy’abaturage akizi kandi ko bakomeje kugikorera ubuvugizi, ati”iki kibazo twakigejeje ku rwego rw’Akarere batwizeza ko kiri mu nzira yo gukemuka, nk’ubu bamaze kuduha aho isoko ry’amatungo rizajya riremera, ndetse ko mu minsi ya vuba baba aduhaye n’ah’ibindi biribwa byagurishirizwa, ubundi byose mu gihe cya vuba biraba byatunganye”.

Ibi kandi bishimangirwa na perezida w’inama njyanama y’uyu Murenge, Madame Usanase Solange uvuga ko bakomeje gukora ubuvugizi kuko babona ari ikibazo kibangamiye abaturage. Ati” mu gihe gito rwose iki kibazo kiraba cyavugutiwe umuti urambye, ubu ah’amatungo harabonetse n’ibindi biri mu nzira yo gukemuka”.

Umurenge wa Karama ni umwe mu mirenge 14 igize Akarere ka Huye, ni umurenge ufite abaturage benshi bakora imirimo y’ubuhinzi bibanda ku bihingwa ngandurarugo ndetse na ngandurabukungu, bakaba bashimira Leta kuko ikomeje kubitaho ibaha Nkunganire, babakangurira gukoresha ifumbire ikomoka k’ubworozi babona itabahaza bakifashisha n’iy’imvaruganda. Kubera ko ubutaka bwabo busharira, abahinzi banasabye ko nkunganire n’ishwagara bajya babibonera ku gihe kugira ngo badakererwa ihinga.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
21 − 8 =