Utumashini tugabanya umuvuduko twagabanyije impanuka

Mu cyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda ,polisi yasuye Abarwayi bakoze impanuka mu bitaro bya Kabgayi

Bamwe mu bakomerekejwe n’impanuka zo mu muhanda bishimira ko imodoka zimwe zashyizwemo utumashini tugabanya umuvuduko, kuko bemeza ko impanuka bakoze zaraturutse k’umuvuduko ukabije w’ibinyabiziga. ACP Jean Claude Kajeguhakwa yemeza utu tumashini twagize uruhare runini mu kugabanya impanuka.

Havugimana Jean Paul yakoreye impanuka I Musambira mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018, ubwo yaratwawe kuri moto, imodoka yari ifite umuvuduko mwinshi yarabagonze ,aza gukanguka yibona mu bitaro bya Kabgayi, ubu akaba yaravunitse ukuguru ndetse akaba agikoresha ubugororangingo bakunze kwita kine .

Kayitesi Marie Louise utuye mu kagali ka Gahogo umurenge wa Nyamabuye, yakoze impanuka muri 2015, avunika ukuboko binamuviramo ubumuga. Yemeza ko imodoka yakoreyemo impanuka yirukaga cyane ikazakubura feri igahita ibarenza umuhanda.

Aba bombi bashimira polisi y’Igihugu yashyize utumashini tugabanya umuvuduko mu modoka ndetse ngo nizitaradushyirwamo byaba byiza dushyizwemo.

ACP Jean Claude Kajeguhakwa Umuyobozi wa polisi mu Ntara y’Amajyepfo yemeza ko mu myaka itatu ishize impanuka zagabanutse bitewe n’utumashini tugabanya umuvuduko twashyizwe mu modoka zitwara abantu n’ibintu ndetse bikanaterwa no kongera umubare w’abapolisi bashinzwe umutekano wo mu muhanda.

ACP Jean Claude anavuga ko mu mezi atandatu ashize abapfuye bazize impanuka ari 66 mu bantu 316 bakoze impanuka mu Ntara y’Amajyepfo.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
26 × 23 =