Bwisige: Aborozi barataka ubwinshi bw’amata apfa ubusa, bakeneye uruganda
Mu gihe mu Rwanda ibura ry’amata rigaragarira buri wese, mu Karere ka Gicumbi ho arabogorwa bitewe n’ubwinshi bwayo no kubura isoko.
Nk’uko bisobanurwa n’abaturage ndetse n’ubuyobozi bw’ Umurenge wa Bwisige, Akarere ka Gicumbi imbere y’itangazamakuru, bagaragaza ko bafite umukamo mwinshi ariko bakagira isoko rito cyane ryo kugemuraho.
Ntibizerwa Saidi Desiré ni umwe mu bageza umukamo ku ikusanyurizo rya Bwisige, akaba anahagarariye koperative y’abarozi muri uwo murenge avuga ko ubwinshi bw’amata butajyanye n’isoko rihari, ari imbogamizi ku borozi ba Bwisige kuko bibatera Igihombo bitewe n’uko Amata yabo abura isoko agasubizwa inyuma n’ikusanyirizo, Aho babwirwa ko ibyuma biyakira byuzuye.
Ati” Mu by’ukuri umukamo dufite ntujyanye n’isoko rihari kuko ari rito umukamo wo ukaba mwinshi. Bitera igihombo aborozi b’inka kuko akenshi amata yabo asubizwa inyuma mu gihe basanze ibyuma biyakira byuzuye, bakaburaaAho bayagemura, bikarangira apfuye akabogorwa.”
Saidi avuga ko ubusanzwe litiro y’amata ku mworozi wayigereje ku ikusanyirizo yishyurwa amafaranga 200 y’u Rwanda kuri Litiro naho ayagejejweyo n’abacunda ku magare no kuri Moto, nyirayo akishyurwa 190 cyangwa 180 bitewe n’ikiguzi cyo kwishyura uwayagejejeyo.
Avuga ko ikibazo cyo kubura isoko ry’umukamo wabo giterwa n’uko Rwiyemezamirimo uyafata ari umwe hakaba ubwo amaze iminsi ataza kubera ko amata yabaye menshi bigatuma ageze ku ikusanyirizo agarurwa kuko Rwiyemezamirimo atayafashe.
Ntibizerwa avuga kandi ko kutagira uruganda rw’amata muri aka karere biri mu bituma aborozi babura isoko rihagije ry’amata yabo, ngo ni mu gihe hashize imyaka 6 batanga imisanzu yabo ngo hazubakwe uruganda rw’amata ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.
Ati ” Tumaze imyaka 6 dutanga imisanzu mu rwego rwo kugira imigabane mu ruganda ruteganyijwe kuzubakwa, twari tugeze kuri miliyoni 900 z’amafaranga y’u Rwanda ku musanzu ariko kugeza ubu byaracecetse, ntakivugwa kandi amata yacu akomeje gupfa ubusa bikadutera igihombo.”
Mukarubuga Febronie yahawe inka muri gahunda ya gir’inka. Avuga ko iyo ari igihe cy’imvura inka zabonye amazi n’ubwatsi bwiza umukamo wiyongera, bagahura n’imbogamizi zo kutagira isoko rihagije ry’amata bigatuma nka nyuma y’iminsi nk’itatu batumwaho ko amata yabo yabogowe bitewe n’uko yapfuye.
Ati” Mu by’ukuri muri iki gihe dufite umukamo mwinshi ariko tukagira isoko rito kuko hari ubwo batugarurira amata ngo ibyuma byuzuye, ngo Rwiyemezamirimo ntiyayafashe, nka nyuma y”iminsi itatu bakadutumaho ko amata twari twagemuye yabogowe kubera ko yapfuye.”
Kamayire Francoise ni goronomu w’umurenge wa Bwisige akaba anasigariye veterineri w’uwo Murenge kuko adahari, nawe agaruka ku bwinshi bw’umukamo w’amata urenze ubushobozi bw’ikusanyirizo cyangwa Rwiyemezamirimo uyagura.
Ati ” Nkuko aborozi babyivugiye, muri uyu Murenge dufite umukamo w’amata mwinshi ku buryo ubushobozi bwo kwakirwa n’ikusanyirizo uko angana ari buto bigatuma hari ayasubizwa inyuma atakiriwe kuko ibyuma byuzuye, bikabera abaturage igihombo.”
Kamayire kandi avuga ko ubuto bw’isoko ry’amata butuma aborozi bakama aya mu gitondo gusa aya nimugoroba bakayihorera kuko batayabonera isoko mu gihe n’aya mugitondo yaribuze.
Avuga ko mu rwego rwo kugabanya ingaruka z’icyo kibazo ku burozi, hakenewe amakusanyirizo byibuze 4 muri uwo Murenge mu gihe uruganda rutaraboneka.
Agaruka kandi ku cyavuzwe n’abaturage ko bohereza amata meza mu ruganda bagatungurwa no kubwirwa ko amata yabo yapfuye nyuma y’iminsi itatu, aho asobanura ko biterwa n’abacunda bashobora gukusanya amata mu borozi mbere yo kuyatwara ku ikusanyirizo hakaba habonekamo umwe mu borozi agatanga amata yaraye yitwa umubanji akaba yahita yica ayandi.
Asanga kandi bidashoboka ko ikusanyirizo ryatuma ku borozi ko amata yabo yapfuye nyuma y”iminsi itatu, ko ahubwo babamenyesha uwo munsi binyujijwe ku bacunda bayazanye ariko bo bagatinda kubibwira aborozi bakabibwira nyuma y’iminsi itatu.
Ku kijyanye n’uruganda rw’amata rwa Gicumbi ruteganywa kubakwa ndetse rukaba rwaratangiwe imisanzu n’aborozi bayakatwa ku mushara bahabwa mu gihe bagemuye amata, avuga ko uruganda ruri mu nyigo ndetse ngo iri hafi kurangira. Agasaba aborozi kuba bihanganye bategereje iyubakwa ryarwo.
Avuga ariko ko imisanzu abaturage bari bagezemo atazi bko ingana kuko atakoraga muri uyu Murenge ariko ko uwagaragaje umubare w”amafaranga Bari bagezemo mbere yo guhagarika kubakata iyo misanzu byashoboka ko yaba abizi kuko yitabiraga inama zikorwa muri urwo rwego nk’umuyobozi wa koperative y’abarozi.
Kamayire avuga kandi ko uruganda nirwuzura abatanzemo imisanzu bazaba abanyamigabane, akabasaba kuba bihanganye inyigo ikarangira, bityo n’umushinga wo kubaka uruganda ukagerwaho kuko ruri mu mihigo y’Akarere ka Gicumbi.
Abajijwe igihe inyigo izarangirira, Kamayire avuga ko atazi igihe ariko ko ari vuba.
Ikibazo cy’umukamo mwinshi w’amata mu karere ka Gicumbi utabona abaguzi, kizakemurwa no kubona uruganda cyangwa ba Rwiyemezamirimo barenze umwe kugira ngo babashe kugura amata yose y’aborozi, bityo na nimugoroba bakaba bakama nayo akabona abaguzi.