Gakenke: TROCAIRE yatanze inkunga kubagizweho ingaruka na covid19

Inkunga yahawe abagizweho ingaruka na covid19 bo mu Murenge wa Mataba itanzwe na TROCAIRE

Mu rwego rwo gukomeza kuba hafi abaturage bagizweho ingaruka na Covid-19, umufatanyabikorwa TROCAIRE utera inkunga DUTERIMBERE, ARCT-Ruhuka na CEJP yafashije imiryango 374 yo mu Karere ka Gakenke.

Imiryango 187 yo mu murenge wa Mataba niyo yahawe ubu bufasha aho buri muryango wahawe ibiro 20 by’akawunga, ibiro 15 by’ibishyimbo, imiti 4 y’isabune, indobo 2, ijerekani 1, cotex 2 (urupapuro rw’isuku ku bakobwa n’abagore), udupfuka mumwa kubagendaga batanga ibiribwa n’ ingangururamajwi  2 (megaphone) kuri uyu Murenge.

Ibiribwa n’ibikoresho byifashishwa mu isuku byatanzwe bifite agaciro k’amafaranga y’ u Rwanda angana na 19,000,000.

Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’agateganyo w’Umurenge wa Mataba yabwiye abaturage baratoranijwe ko bagizweho ingaruka na Covid-19, akaba ari nabo bahawe ubufasha ko Ubuyobozi bubari hafi, abasaba gukomeza kubahiriza amabwiriza   yo kwirinda Covid-19 mu rwego rwo kuyirwanya burundu cyane ko mu Rwanda ntawe irahitana.

Iki gikorwa cyakomereje mu Murenge wa Janja, aho imiryango 187 nayo yahawe ubufasha nkubwatanzwe muri Mataba.

Umuyobozi uhagarariye TROCAIRE ku rwego rw’Igihugu Murekatete Christine niwe wari uyoboye itsinda ryaturutse i Kigali rijyanye ubufasha muri aka karere.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
13 ⁄ 1 =