28/11/ 2026 @ 5:48:42 PM

Ikigo cy’imari ASA International Rwanda Plc cyifatanyije na RBC mu bukangurambaga bwo gutanga amaraso ku bushake

0
14749c11 2b05 4d43 9ede cccf1852f543

Ikigo cy’Imari ASA International (Rwanda) Plc ku bufatanye n’Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC), bakoze ubukangurambaga bwo gushishikariza abaturage gutanga amaraso ku bushake, mu rwego rwo gufasha abarwayi bayakeneye no gukomeza kwimakaza uwo umuco.

Ubu bukangurambaga bwamaze iminsi ibiri, kuva ku wa 26 kugeza ku wa 27 Ugushyingo 2026, bwitabirwa n’abakozi ba ASA International Rwanda bo mu Mujyi wa Kigali, abakiliya bayo ndetse n’abandi baturage.

RBC igaragaza ko amaraso yatanzwe n’umuntu umwe ashobora gufasha kurokora ubuzima bw’abantu bagera kuri batatu, bitewe n’uko ashobora gutunganywamo ibice bitandukanye bigenerwa abarwayi bafite ibibazo by’ubuzima bitandukanye.

Christine Mukakarangwa, uhagarariye Ishami rya RBC rishinzwe gutanga amaraso (Blood Transfusion Division), yavuze ko gutanga amaraso ku bushake ari ingenzi mu gufasha ibitaro kubona amaraso ahagije kandi yujuje ubuziranenge.

Yasobanuye ko amaraso akenerwa n’abarwayi batandukanye, barimo abagore bahura n’ibibazo mu gihe cyo kubyara, abakomeretse mu mpanuka ndetse n’abandi bayakenera kubera uburwayi butandukanye.

Yagize ati: “Gutanga amaraso ni igikorwa cy’ubwitange giha abarwayi amahirwe yo gukomeza kubaho. Buri munsi, ibitaro bishingira ku bwitange bw’abatanga amaraso ku bushake kugira ngo bivure abarwayi bari mu bihe bikomeye by’uburwayi.”

Christine Mukakarangwa, uhagarariye Ishami rya RBC rishinzwe gutanga amaraso (Blood Transfusion Division).

Yashimiye ASA International Rwanda kuba yarateguye iki gikorwa ifatanyije na RBC, anashishikariza ibigo n’abantu ku giti cyabo gukomeza gutanga amaraso ku bushake kandi kenshi.

U Rwanda rukomeje kongera ubushobozi bwo kubona amaraso

Imibare ya RBC igaragaza ko mu mwaka wa 2025, u Rwanda rwakusanyije udusashi tw’amaraso 92.615, bituma ibitaro byo hirya no hino mu gihugu bigerezwaho inite 126.519 z’amaraso n’ibiyakomokaho.

Icyo gihe ibitaro byari bikenewe inite 126.946, bivuze ko amaraso n’ibiyakomokaho byagejejwe ku bitaro byujuje 99,66% by’ayari akenewe.

Mu mezi atanu ya mbere ya 2026, kuva muri Mutarama kugeza muri Gicurasi, hakusanyijwe udusashi tw’amaraso turenga 40.000, bituma ibitaro bibona amaraso n’ibiyakomokaho ku kigero cya 99,7% by’ibyari bikenewe.

Abarimo gutanga amaraso.

Iyi mibare igaragaza intambwe u Rwanda rumaze gutera mu gukusanya amaraso no kuyageza ku bitaro, ariko RBC ishimangira ko gukomeza gukangurira abaturage kuyatanga ari ingenzi kugira ngo serivisi z’ubuzima zikomeze kubona amaraso ahagije.

ASA International Rwanda ishyira imbere imibereho myiza y’abaturage

Umuyobozi Mukuru wa ASA International (Rwanda) Plc, Christian Salifou, yavuze ko uruhare rw’iki kigo rutagarukira gusa mu gutanga serivisi z’imari, ahubwo kinashyigikira ibikorwa bigamije guteza imbere ubuzima n’imibereho myiza y’abaturage.

Yagize ati: “Muri ASA International (Rwanda) Plc, inshingano zacu zirenga gutanga serivisi z’imari no kugeza izi serivisi kuri bose. Nk’ikigo gifitanye isano ya hafi n’abaturage dukorera, dusanga ari ingenzi kugira uruhare mu guteza imbere ubuzima bwabo, imibereho myiza no kubafasha guhangana n’ibibazo bitandukanye.”

Umuyobozi Mukuru wa ASA International (Rwanda) Plc, Christian Salifou, uwambaye umupira w’umukara asobanura inshingano za ASA International (Rwanda) Plc.

Yongeyeho ko iki gikorwa ari bumwe mu buryo ASA International Rwanda ikoresha mu kugira uruhare mu bikorwa bifitiye abaturage akamaro, anashishikariza abakozi, abakiliya n’abandi baturage gukomeza umuco wo gufashanya.

Ubukangurambaga burimo gukorwa.

Ubu bukangurambaga bwateguwe muri gahunda y’iki kigo bwo guteza imbere imibereho myiza y’abaturage (Corporate Social Responsibility – CSR), ishingiye ku nkingi zirimo ubuzima, uburezi, kubungabunga ibidukikije no gufasha abahuye n’ibiza.

ASA International (Rwanda) Plc ni ikigo cy’imari kigenzurwa na Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR), gitanga serivisi z’imari ku bacuruzi bato, by’umwihariko abagore n’abaturage bafite amikoro make batagerwaho bihagije na serivisi z’imari.

Mu byo gitanga harimo inguzanyo zidasaba ingwate, inguzanyo zo kugura moto zikoresha amashanyarazi n’ubwizigame.

Iki kigo ni ishami rya ASA International, ikigo mpuzamahanga gitanga serivisi z’imari muri Afurika na Aziya, kikaba gikora mu bihugu 13. Kugeza ku wa 30 Kamena 2026, ASA International yari ifite amashami arenga 2.100 n’abakiliya bagera kuri miliyoni 2,7 ku isi.

Iki kigo gifite abakiliya basaga 22.000 n’amashami 37 akorera hirya no hino mu Rwanda.

About Author

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
9 × 24 =