26/11/ 2026 @ 6:43:35 PM

Banki z’ubucuruzi zatangiye kuzamura inyungu ku bwizigame n’inguzanyo

0
bebec301 1014 4eb2 ad28 0076e23825db

Banki Nkuru y’u Rwanda (BNR) yatangaje ko izamuka ry’igipimo cy’inyungu fatizo ryatangiye kugira ingaruka ku nyungu banki z’ubucuruzi zigurizanyaho, ndetse no ku nyungu zitangwa ku bwizigame n’izishyurwa ku nguzanyo.

Ibi byagarutsweho kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Ugushyingo 2026, mu kiganiro BNR yagiranye n’abanyamakuru, aho yagaragaje uko isoko ry’imari rihagaze n’ingaruka z’ihinduka ry’igipimo cy’inyungu fatizo kuri serivisi z’imari.

Guverineri wa BNR, Soraya M. Hakuziyaremye, yavuze ko inyungu banki z’ubucuruzi zigurizanyaho hagati yazo yazamutse, iva kuri 5.85% mu gihembwe cya gatatu cya 2025 igera kuri 8.44% mu gihembwe cya gatatu cya 2026.

Yasobanuye ko iri zamuka rifitanye isano n’izamurwa ry’igipimo cy’inyungu fatizo ryatangiye muri Kanama 2025, bikaba bigaragaza uruhare politiki y’ifaranga igira mu kugena imyitwarire y’isoko ry’imari.

Guverineri wa BNR, Soraya M. Hakuziyaremye

Umuyobozi mu ishami rya politiki y’ifaranga muri BNR, Prof. Cassaï Ndahiriwe, yavuze ko izamuka ry’inyungu fatizo rishobora kugira ingaruka ku baturage n’ibigo by’ubucuruzi, cyane cyane mu gihe ibiciro ku isoko bikomeje kuzamuka ku muvuduko uri hejuru.

Yasobanuye ko hari igihe BNR ifata ibyemezo bishobora kutishimirwa na bamwe, ariko bigamije kugabanya umuvuduko w’izamuka ry’ibiciro no kugarura uburinganire mu bukungu.

Yagiriye inama abaturage yo kongera umuco wo kwizigamira, kuko inyungu zitangwa ku bwizigame zishobora kuzamuka. Yanasabye abakeneye inguzanyo kujya bazifata ari uko ari ngombwa, bakabanza gusuzuma ubushobozi bwabo bwo kuzishyura n’umusaruro zitegerejweho mu gihe kiri imbere.

Imibare yatangajwe na BNR igaragaza ko inyungu zitangwa ku bwizigame muri banki yazamutse, iva kuri 8.66% mu mwaka ushize igera kuri 9.83% muri 2026. Ni izamuka ry’amanota 1.17 ku ijana.

Ku nyungu ku nguzanyo, na yo yazamutse iva kuri 15.78% igera kuri 15.87%, ni ukuvuga izamuka ry’amanota 0.09 ku ijana.

Iyi mibare igaragaza ko impinduka mu gipimo cy’inyungu fatizo zitangira kugaragara mu mikorere ya banki, haba ku bashaka inguzanyo no ku bashaka kwizigamira.

Adeline Nikuze Ishimwe

About Author

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
34 ⁄ 17 =