25/11/ 2026 @ 9:17:54 AM

Kayonza : Abayobozi bashya bagiye gushyira imbaraga mu kwegera abaturage

0
900cd4f3 cbc7 40e7 8b1b f43fe9ac8033

Nyobozi y'Akarere ka Kayonza.Maire ari hagati, Ubukungu yambaye umukara ,social ni uwo mudamu

Mu matora y’Abayobozi b’Akarere ka Kayonza yabereye muri Kaminuza ya Rukara mu Murenge wa Gahini, Abayobozi biyeme guharanira icyatuma umuturage aba ku isonga mu iterambere

Ni amatora yabanjirijwe no kurahira kw’Abajyanama ndetse no gusinya imbere y’Urukiko, nyuma hatorwa abayobozi harimo, Buro ya Njyanama y’Akarere ka Kayonza, igizwe na Pezezida Karenzi Johny, Visi Perezida Niyongira David, Umunyamabanga Mpinganzima Kayitare Poline.

Biro ya Njyanama y’Akarere ka Kayonza

Hanatowe Nyobozi y’Akarere ka Kayonza igizwe na Maire wa Karere ka Kayonza, ariwe Hategekimana Fred, Umuyobozi watorewe Iterambere ry’Ubukungu ni Higiro Jules, naho Umuyobozi ushinzwe imibereho y’Abaturage ni Nshizirungu Béatrice.

Nyobozi y’Akarere ka Kayonza. Umuyobozi w’akarere ni uri hagati Hategekimana Fred, Ushinzwe iterambere ry’ubukungu ni Higiro Jules hamwe n’ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nshizirungu Béatrice 

Karenzi Johny, yatorewe kuba Umuyobozi w’Inama Njyanama y’Akarere ka Kayonza yavuze ko icyizere yagiriwe atazagipfusha ubusa, kuko yiteguye gukorana n’abaturage.

Ati “ dufatanije twese n’Inama Njyanama na Komite Nyobozi ndetse n’Inkomezamihigo zose zo mu Karere ka Kayonza, twiteguye gukorana n’inzego zose, mu mucyo mu bwisanzure, intego yacu ikazaba ariyo kwihutisha iterambere ry’umuturage kandi inyungu z’umuturage zikaba arizo zijyambere”.

Yakomeje agira ati “umuturage azaba ku isonga mu bikorwa byose, kuburyo ari Njyanama na Komite Nyobozi tuzaharanira ko ibikorwa byose bizaba biharanira ko umuturage aba ari ku isonga, tukazababera intumwa, abavugizi tukagira Kayonza icyeye, itekanye, kuburyo umuturage wa Kayonza yumva afite abamwumva, n’abamutega amatwi”.

Umuyobozi mushya w’Akarere ka Kayonza yavuze ko kuba bamutoye bimwereka ko afite umukoro wo kwegera abarurage no kubakorera, bakaba bagiye kujya bagira uruhare mu bikorerwa umuturage.

Ati “tugiye kubatega amatwi, dukomeze kugira uruhare mu bibakorerwa”.
Yakomeje agira ati “ Turakomeza gushyira imbaraga mu buhinzi, kugirango dukoreshe ubuhinzi bugezweho, kandi icyiza gihari ni uko abahinzi babyumva, no gukomeza kwegera no gufasha aborozi tubaba hafi, dukemura bimwe mu bibazo bagenda bahura nabyo kugirango babashe kugira ubworozi kuko butanga umusaruro, ariko nanone ibyo ntibyashoboka tudafatanije n’abaturage”.

Umuyobozi w’Akarere ka Kayonza Hategekomana Fred

Byukusenge Madeleine, Umuyobozi w’Ishami ry’Imiyoborere n’Imibereho myiza y’Abaturage (Director of Good Governance and Social Affairs), yagize icyo asaba abagiye mu nshingano nshya ati “ Mugiye mu nshingano nshya, ndabasaba gukomereza aho abo musimbuye bari bagejeje, mumenye ibyo abo musimbuye bari bamaze kugeraho, ibyo bari basigaje, n’ibyo bateganyaga gukora bagiye batagezeho, nti mugatangire mwibwira ko byose ari bishya, hari ibiba byarakozwe, hari ibibazo byamaze gukemurwa, ndetse n’ibikiri munzira zo gukemurwa”.

Yakomeje agira ati “ Mujye mugisha inama abo musimbuye, mumenye imbogamizi bagiye bagira n’uburyo bagiye bazisohokamo, mufate ibyiza basize mubikomerezeho, mutere intambwe kandi muzirikana ko umuturage agomba kuba ku isonga”.

Akarere ka Kayonza ni igicumbi cy’ubuhinzi n’ubworozi, kagizwe n’Imirenge 14, gafite imihigo 113.

Nyirahabimana Josephine

About Author

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
18 × 12 =