10/10/ 2026 @ 11:34:39 PM

Iburasirazuba: Abayobozi basabwe kutadohoka ku nshingano zo kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa

0
img 8463

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Alvera Mukabaramba, yasabye abayobozi kudateshuka ku nshingano zabo zo kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda, agaragaza ko ubuyobozi bubi bwagize uruhare mu mateka y’amacakubiri, ivangura na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Ibi yabigarutseho mu nama y’Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa yabereye mu Karere ka Rwamagana, yateguwe na Unity Club Intwararumuri ku bufatanye n’Uturere twa Rwamagana, Kayonza, Ngoma na Kirehe.

Bamwe mu bayobozi.

Iyi nama yari ifite insanganyamatsiko igira iti: “Ubumwe n’Ubudaheranwa ni amahitamo yacu”, yitabirwa n’abayobozi ku rwego rw’igihugu, urw’Intara n’uturere, abafatanyabikorwa batandukanye, abayobozi b’amadini n’urubyiruko.

Dr. Alvera Mukabaramba yashimye ubuyobozi bw’igihugu, avuga ko bwashyizeho umurongo Abanyarwanda bagomba gukurikiza mu kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa.

Yagize ati: “Nagirango mbanze nshimire ubuyobozi bw’igihugu cyacu, burangajwe imbere na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika, Paul Kagame, wadutekerejeho bukaduha umurongo w’Ubumwe n’Ubudaheranwa.”

Yakomeje avuga ko amahitamo y’Abanyarwanda yo kwimakaza ubumwe, kubazwa inshingano no kureba kure bikwiye kuranga buri rwego rw’ubuyobozi n’abaturage muri rusange.

Ati: “Ndibuka ko yavuze ko twahisemo ubumwe, guhora tubazwa inshingano no kureba kure. Buri cyiciro gifite uko gikurikiranwa. Iyo bigeze ku kubazwa inshingano no kureba kure, ntawe utabona ko Perezida wacu aduha umurongo natwe tugomba gukurikiza.”

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda, Dr. Alvera Mukabaramba

Yibukije abayobozi uruhare rwabo mu kwimakaza ubumwe

Visi Perezida wa Sena y’u Rwanda yanibukije abayobozi ko ubuyobozi bubi bwagize uruhare rukomeye mu mateka y’amacakubiri, ivangura na Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

Yagize ati: “Nagirango ngaruke ku bayobozi. Ibyo byose byabaye, yaba amacakubiri, ivangura na Jenoside yakorewe Abatutsi, byatewe n’ubuyobozi bubi bwabishyigikiye, kuko Jenoside idashobora kubaho hatari uruhare rw’ubuyobozi.”

Yasabye abayobozi bitabiriye ihuriro, baba abari mu nshingano ubu cyangwa abigeze kuzibamo, gukomeza kuzuza inshingano zabo mu kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda.

Ati: “Ndagirango, bayobozi muri hano, haba abari mu nshingano ndetse n’abigeze kuzibamo, hatazagira uteshuka ku nshingano afite mu kwimakaza igihango cy’Ubumwe n’Ubudaheranwa bw’Abanyarwanda. Twebwe tugume mu murongo turimo, hanyuma ibyo dukura hano bitubere umusingi wo kugera ku bumwe n’ubudaheranwa byuzuye.”

Urubyiruko

Urubyiruko rwasabwe gukomereza aho abandi bagejeje

Umutoni Liza, umwe mu rubyiruko bitabiriye ihuriro, yavuze ko hari byinshi yamenye ku mateka y’igihugu, by’umwihariko ku ruhare rw’amacakubiri mu buzima bw’Abanyarwanda.

Yagize ati: “Hari amateka twe nk’urubyiruko tuba tutaramenya neza. By’umwihariko, hari abadepite baje muri iri huriro badusangiza amateka y’ubuzima banyuzemo, uko indangamuntu zari zimeze n’uko mu mashuri habagamo amacakubiri.”

Yavuze ko urubyiruko rukwiye gukomeza ibikorwa byiza byakozwe n’ababohoye igihugu, rukarangwa no kwirinda amacakubiri no kwimakaza Ubumwe n’Ubudaheranwa.

Ati: “Icyo tugomba kwiga nk’urubyiruko ni uko igihugu cyacu hari abakirwaniye, natwe tugomba gutanga imbaraga zacu, tugakomeza imihigo no gukomeza mu kivi batangiye, tukazasoza ibyo batangiye. Tugomba kwirinda amacakubiri, kuko hari abantu bakiri hanze y’igihugu bagifite iyo mitekerereze, tukabasha kubigisha Ubumwe n’Ubudaheranwa.”

Igipimo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda kiri hejuru ya 95%

Ihuriro ry’Ubumwe n’Ubudaheranwa ryashyizweho na Madamu Jeannette Kagame mu 2013.

Mu turere twitabiriye iri huriro, igipimo cy’Ubumwe bw’Abanyarwanda cyageze kuri 98% mu Karere ka Kayonza, 97,9% mu Karere ka Ngoma, 97,1% mu Karere ka Kirehe na 96,9% mu Karere ka Rwamagana.

Bamwe mu bayobozi

Nyirahabimana Josephine.

About Author

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
28 + 4 =