Sobanukirwa indwara ya Constipation /kugira impatwe ku mwana
Kugira impatwe (constipation) ku mwana n’igihe umwana adashobora kwituma neza, cyangwa akituma gake cyane, bikamugora, bikamubabaza, kandi akituma ibikomeye nk’amabuye.
Impamvu itera kugira impatwe ku mwana
Kurya ibiryo bidafite fibres zihagije (nk’imboga, imbuto, n’ibinyampeke)
Kunywa amazi make, guhindura imirire nko gutangira guhabwa amata y’ifu cyangwa ibiryo bishya.
Kwifata ku musarani, umwana akanga kujya kwituma kubera gutinya cyangwa kubabara.
Kudakina cyangwa kudakora imyitozo ngororamubiri ihagije.
Imiti imwe n’imwe nayo ishobora gutuma inda ikomera, binashobora guterwa n’indi ndwara, ariko akenshi biterwa n’imirire n’imyitwarire.
Uko warinda umwana kugira impatwe
Guha umwana ibiryo bikungahaye kuri fibres: imbuto, imboga n’ibinyampeke.
Guha umwana imbuto harimo pome/ apples cyane cyane iyo ziribwa n’uruhu rw’inyuma, amapera, imineke, amacunga, avoka, ipapayi, inkeri na watermelon.
Guha umwana imboga harimo ( epinari isombe, amashu, broccoli, karoti, imiteja, ibihaza, ibisusa, intoryi, amashaza, ibitunguru .
Guha umwana ibinyampeke harimo umuceri, ingano, ibigori, amasaka , uburo n’ibindi.
Guha umwana amazi ahagije buri munsi.
Kumutoza kujya ku musarani buri gihe (nko nyuma yo kurya) kugira ngo bimubere akamenyero.
Kumutoza gukina no gukora imyitozo kuko bifasha igogora gukora neza.
Kwirinda kumuhatira kwifata igihe yumva ashaka kujya kwituma.
Kumukorera massage yoroheje ku nda mu cyerekezo cy’isaha (clockwise) bishobora kumufasha.
