Nyanza: Bagaragaje uko Biguma yakanguriye abarundi kwica abatutsi b’i Karama

Ubwo abaturage ba Nyanza basobanurirwaga aho urubanza rwa Biguma rugeze.

Mu gihe urukiko rwa Rubanda rw’I Paris mu Bufaransa rukomeje kuburanisha Hategekimana Philippe uzwi nka Biguma,mu bujurire kuva taliki ya 4 Ugushyingo 2024 , bamwe mu barokotse jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda 1994 bo mu karere ka Nyanza ,Umurenge wa Ntyazo bararagaje uko Biguma yakanguriye impunzi z’abarundi kwica abatutsi b’I Karama.

Babigaragaje kuri uyu wa 4 Ukuboza 2024 mu kiganiro cyahuje abarokotse jenoside yakorewe abatutsi , itsinda ry’abanyamakuru bakorana na Pax Press bakora inkuru z’ubutabera hamwe n’umuryango HAGURUKA n’indi miryango iharanira uburenganzira bwa muntu.

Ni ikiganiro cyari kigamije kumenyesha abarokotse jenoside yakorewe abatutsi aho urubanza rwa Biguma mu bujurire rugeze hagamijwe ubutabera.
Umwe mu barokotse jenoside wo mu murenge wa Ntyazo,akagali ka Bugali yagaragaje uko Biguma yakanguriye impunzi z’abarundi kwica abatutsi.
Yagize ati:’’ Biguma ni umuntu watangije ubwicanyi bwa jenoside yakorewe abatutsi mu 1994. Ibitero byazanwe na Biguma niwe washyizeho ama bariyeri ,ashyiraho ko umututsi wese muri segiteri ya Ntyazo agomba kwicwa n’utabonetse bakamuhigisha imbwa, amazu agasahurwa n’amatungo akaribwa, birangira avuze yuko bashaka ushinzwe inkambi z’abarundi mu gihe bizaba ngombwa.”

Akomeza avuga uko Biguma ,interahamwe n’abarundi bagiye kwica abatutsi bo ku musozi wa Karama.
Yagize ati:” Biguma n’interahamwe bakoze inama mu kibuga cy’isoko bajya inama y’uko bazakoresha impunzi z’abarundi n’abandi bantu bafite ingufu bakajya kwica abatutsi b’ I Karama.Byabayeho ku mugaragaro abantu bose bararebaga interahamwe zaraje zifata abarundi bagabayo ibitero, barica barasahura , amazu baratwika , imyaka barasarura n’abajandarume bari bariyo ku buryo imbunda zanavugaga ubyumva byerekana ko Biguma ariwe wari ushinzwe abo ba jandarume niwe wabohereje.Bagiyeyo bwa Kabiri bakoresheje impunzi z’abarundi n’abajandarume n’umupolisi wabaga hano witwaga Munyaneza Viateur.”

Undi warokotse jenoside nawe yagaragaje uko Biguma yakanguriye n’impunzi z’abarundi kwica abatutsi nyuma yo kubibashishikariza.
Yagize ati:’’ Icyaha niwe(Biguma) wagitangije muri Ntyazo nta n’ubwo abantu b’i Ntyazo bari banabizi ko ibyo kwica abatutsi biriho ahubwo abarundi ninawe watumye bashishikarira kwica abantu na za Karama hose niwe watumye bajyayo.”

Agasozi ka Karama, uzamukiye mu kuboko kw’iburyo.

Urukiko rwanzuye ko Biguma atazakurikiranwaho ibyaha byabereye I Karama

N’ubwo muri uru rubanza rw’ubujurire ubushinjacyaha bwifuje ko Biguma akurikiranwa ku ruhare rwe mu rupfu rw’abatutsi biciwe ku gasozi ka Karama ,nyuma y’impaka ndende urukiko rwanzuye ko Biguma atazakurikiranwaho ibyaha akekwaho kuba yarakoreye I Karama.

Umwe mu bunganira abaregera indishyi mu rukiko rwa Rubanda,Me Gisagara Richard asobanura impamvu urukiko rwafashe uwo mwanzuro.
Yagize ati:’’ Uwo mwanzuro ntabwo utunguranye kuko no ku rwego rwa mbere nicyo urukiko rwari rwavuze.Ubundi abacamanza bagenza icyaha bari bavuze ko agomba gukurikiranwaho bariyeri z’I Nyanza,ubwicanyi bwabereye ku musozi wa Nyamure,Nyabubare, n’ubwicanyi bwabereye muri ISAR -Songa ariko ubwabereye ku musozi wa Karama ntabwo bari babushyizemo.Me Philipart na CPCR bafite abantu bahagarariye barokokeye ku musozi wa Karama basabaga ko mu rukiko bakongeramo n’ibyo kuri uwo musozi wa Karama.Urukiko rero rwarabyanze ruvuga ko ruzakurikirana ibyo ku musozi wa Nyamure n’ubwo bizwi bimaze kumvikana ko abahungiye ku musozi wa Karama abenshi bari baturutse ku musozi wa Nyamure.”

Uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyanza, Niyitegeka Jean Baptiste.

Uhagarariye IBUKA mu karere ka Nyanza, Niyitegeka Jean Baptiste avuga ko hari icyizere y’uko Biguma azahamwa n’icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi n’ubwo agasozi ka Karama katagaragaye mu rubanza rwa mbere n’urw’ubujurire kakaba karakuwemo.

Yagize ati:’’ Ubusanzwe kujurira ni ibisanzwe mu nzira y’amategeko ariko twe nk’abahagarariye inyungu z’abacitse ku icumu , dufite ikizere y’uko ibimenyetso bigihari bifatika kandi azahamwa n’icyaha cya jenoside yakorewe abatutsi.Ibyo kuba hari agasozi ka karama katagaragara muri uru rubanza mu rwa mbere ndetse no mu bujurire kakaba karakuwemo twe ikidushishikaje ni ukubona yahamwe n’icyaha cya jenoside akagihanirwa.”
Kugeza ubu abarundi bakoze jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda muri Mata 1994 bahungiye mu Burundi ntibaragezwa imbere y’ubutabera kandi haratanzwe dosiye zabo.

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
15 − 4 =