Tubafitiye ingemwe nziza za macadamia zibanguriye, uwazikenera yatugana tukazimugezaho / 0788427926
Macadamia ni igihingwa cyera imbuto zikorwamo biscuits(ibisuguti), ice cream, ifu yo guteka, chocolate, likeri, amavuta yo guteka, amavuta yo kwisiga, imiti y’abantu, zishobora gukarangwa zikaribwa nk’ubunyobwa n’ibindi…
Igiti cya macadamia kibanguriye gitangira kwera bwa mbere hashize imyaka iri hagati y’ine kugeza kuri itanu(4 – 5years), kigakomeza gutanga umusaruro mwiza kugeza ku myaka iri hagati ya mirongo inani kugeza ku myaka ijana(80 – 100years),
Umusaruro ku giti kimwe cya macadamia mu buhinzi bwa kijyambere ungana n’ibiro mirongo itanu ku giti kimwe ku mwaka(mu gihe igiti kimaze byibura imyaka icumi gusubiza hejuru gitewe); ni ukuvuga umusaruro ungana byibura na 10,2t kuri ha, ku mwaka,
URUGEMWE RUMWE RWA MACADAMIA RUBANGURIYE TURUGURISHA AMAFARANGA IBIHUMBI BITATU NA MAGANA ATANU BY’AMAFARANGA Y’U RWANDA (3500FRW),
Mu gutera macadamia, hagati y’igiti n’ikindi hashyirwamo intera ingana na metero zirindwi(7m×7m), ni ukuvuga ko kuri hegitari imwe haterwaho ibiti magana abiri na bine(204),
Igihingwa cya macadamia ni igihingwa cyiza kigira uruhare mu kuzamura ubukungu bw’umuhinzi, gufata neza ubutaka, kurwanya isuri no kubungabunga ibidukikije kuko kimara mu murima igihe kirekire gitanga umusaruro ari nako kigira uruhare mu kubungabunga no gufata neza ubutaka,
Igihingwa cya macadamia cyihanganira indwara n’ibyonnyi ku rugero rwo hejuru ugereranyije n’ibindi biti byera imbuto,
Izi ngemwe nziza zibanguriye tuzifite i Kigali, ku Murindi, inyuma y’isoko ryo ku Murindi no mu Bugesera, ku Ruhuha, hafi y’Umurenge wa Ruhuha,
Dutanga inama ku buhinzi bwa kijyambere bwa macadamia(technical assistance).
Ku bindi bisobanuro mwaduhamahagara kuri izi numero: 0788427926 cyangwa 0728427926(Muganga Jean Claude).
Mushobora no kutwandikira kuri email zikurikira: mugangajeanclau@gmail.com