Paul Kagame ni umuyobozi tuzi neza ukunda abanyarwanda nabo bakamukunda- Dr Vincent Biruta

Perezida w’ Ishyaka riharanira demukarasi n’imibereho myiza y’abaturage (PSD) , mu gikorwa gisoza kwiyamamaza.

Perezida w’ Ishyaka riharanira demukarasi n’imibereho myiza y’abaturage  (PSD), Dr Vincent Biruta yashimangiye ko ishyaka PSD ryahisemo umukandida Nyakubahwa Paul Kagame kuko ari umuyobozi bazi neza ukunda abanyarwanda nabo bakamukunda.

Yabivugiye mu gikorwa gisoza ibikorwa byo kwiyamamaza byari bimaze ibyumweru bitatu. Ni igikorwa cyabereye mu mujyi wa Kigali, akarere ka Nyarugenge, kuri club Rafiki kuri uyu wa 13 Nyakanga 2024.

Ishyaka PSD ryamamazaga Nyakubahwa Paul Kagame ku mwanya w’umukuru w’igihugu, rikamamaza n’urutonde rw’abakandida depite mu nteko ishingamategeko umutwe w’abadepite.

Mu ijambo yagejeje ku bayobozi batandukanye by’umwihariko abayoboke b’ishyaka PSD bitabiriye igikorwa cyo kwiyamamaza, yavuze ko Paul Kagame ari umuyobozi bazi neza ukunda abanyarwanda nabo bakamukunda.

Ati: “Ishyaka PSD ryahisemo umukandida Nyakubahwa Paul Kagame, ni umuyobozi  tuzi neza kuko tumaze imyaka tukorana nawe. Ni umuyobozi ukunda abanyarwanda nabo bakamukunda.”

Bamwe mu bayobozi ba PSD bari mu gikorwa cyo gusoza kwamamaza umukandida Paul KAGAME n’abakandida depite b’ishyaka PSD.

Dr Vincent Biruta yakomeje avuga ko gutora Paul Kagame ari ugutora politiki yo gufatanya no gusenyera umugozi umwe.

Ati: “Gutora Paul Kagame ni ugutora iyi politiki yacu yo gufatanya, tugasenyera umugozi umwe. Umugozi umwe wacu ni igihugu cyacu ni u Rwanda. Ni politiki kandi yubahiriza ibitekerezo binyuranye bikaba byanyuzwa mu mitwe ya politiki itandukanye. Ni politiki ishimangira imiyoborere myiza n’imibereho myiza y’abaturage.”

Dr. Vincent Bitura yasabye abayoboke ba PSD gutora neza umukandida Paul Kagame n’abakandida depite ba PSD.

Nta mpungenge ku migendekere y’amatora

Dr Vincent Biruta yamaze impungenge abibaza niba abayoboke basobanukiwe uko bazatora umukandida ishyaka PSD ryashyigikiye ku mukuru w’igihugu no gutora abakandida depite ba PSD.

Ati: “Abayoboke bacu barasobanukiwe kandi twarabasobanuriye. Bazi neza amatora y’umukuru w’igihugu, bazi neza n’amatora y’abadepite bazi kubitandukanya. N’ubu twabisubiyemo kandi bazi uko bazabigenza uko gutora umukuru w’igihugu bizagenda n’uko gutora abadepite ba PSD bizagenda. Niyo mpamvu tumaze igihe tuzenguruka igihugu dusobanura kandi n’aha ngaha turi byagarutsweho. Nta mpungenge rero.”

Bamwe mu bayoboke b’ishyaka PSD.

Bimwe mu byo ishyaka PSD ryibanzeho  mu gikorwa gisoza kwiyamamaza harimo ukuringanira kw’abagore n’abagabo mu nzego zifata ibyemezo, gukuraho umusoro ku mushahara utarenze ibihumbi 100, uburyo bwo korohereza abashaka gushora imari mu buhinzi, kubaka umuhanda wa gariyamoshi uzahuza u Rwanda na Tanzania, kwegereza amazi abaturage kuri buri rugo no guteza imbere inganda zitunganya ibiboneka mu Rwanda.

NYIRANGARUYE Clementine

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
2 + 19 =