U Rwanda rwegukanye ibihembo bitanu mu namay’ubuhinzi n’bucuruzi bw’icyayi

Inganda z’icyayi zo mu Rwanda zegukanye ibihembo bitanu mu nama yiga ku buhinzi n’ubucuruzi bw’icyayi iri kubera i Kampala muri Uganda. 

Iyi nama  nyafurika ya kane ku iterembere ry’ubuhinzi n’ubucuruzi bw’icyayi  yateguwe n’Ishyirahamwe ry’abacuruzi b’icyayi bo muri Afurika y’Iburasirazuba, ikaba yaranitabiriwe  na bamwe mu baturutse mu bindi bihugu bya Afurika.

Minisiteri y’Ubuhinzi n’Ubworozi y’u Rwanda ivuga ko izo nganda zegekunye ibyo bihembo ari Rwanda Mountain tea yabaye iya mbere, Kitabi BP1, Nyabihu PF1, Gisovu PD na Kitabi D.

Ubwiza bw’icyayi cy’izi nganda bwigaragaje  mu marushanwa yo muri Afurika y’Iburasirazuba, aho izi nganda zahize izindi zari zihanganye.

Kuri uyu wa Gatatu  iyi nama ikaba yarafunguwe ku mugaragaro na Minisitiri w’Intebe wa Uganda Ruhakana Rugunda. Ikaba isozwa kuri wa Gatanu.

Icyayi cy’u Rwanda giheruka gucuruzwa mu imurika i Nairobi muri Kenya gihiga ibindi hirya no hino aho ikilo kimwe cyaguze amadorari 5 ya Amerika.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 ⁄ 1 =