Kigende bari kwikusanyiriza umusanzu wa mituweli ya 2020- 2021

Abaturage bo mu Mudugudu wa Kigende mu Karere ka Kirehe batangiye gukusanya umusanzu umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza wa 2020-2021, nyuma y’aho muri Werurwe uyu mwaka barangije gutanga uwa 2019-2020.

Kuva muri 2013, Umudugudu wa Kigende uhora uza ku isonga mu kwitabira gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza.

Tuyisenge Valens  ni Umukuru  w’Umudugudu wa Kigende ayobora ingo 106 avuga ko zose zamaze gutanga umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza 2019-2020, ni igikorwa barangije mu kwezi kwa gatatu, ukwa kane bahise batangira gukusanya umusanzu w’undi mwaka 2020-2021.

Avuga ko ibanga bakoresha ari ukwibumbira mu matsinda cyangwa se ibimina, aho ubwizigame bwa buri kwezi ari amafaranga kuva kuri 700 kuzamura .

Aba baturage b’ uyu mudugudu bafatanyije n’ abandi batuye Akagari ka Cyanya mu Murenge wa Kigarama  banamaze no kwiyuzuriza ivuriro ry’ibanze rya Cyanya rifite agaciro ka miliyoni hafi 40 bakusanyije ndetse n’umuganda w’amaboko.

Kuba abaturage bashyira hamwe bakishakamo ibisubizo, Umuyobozi w’akarere ka Kirehe, Muzungu Gerard asanga ari intambwe idasubira inyuma mu rugamba rwo kwibohora.

Mu mihigo y’Akarere ka Kirehe 2018 2019, harimo  Ibikorwa 14 abaturage bikoreye binyuze mu muganda ndetse n’imisanzu.Uretse poste de santé eshatu, mu bindi bikorwa harimo n ibyumba 5  by’amashuri  n’ibiro 2  by’utugari.

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
54 ⁄ 27 =