Minisiteri y’Uburezi yagize icyo ivuga ku babyeyi basabaga ko hagabanywa amafaranga y’ishuri ku gihembwe gisoza

Ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Uburezi Salafina Flavia, wagiranye ikiganiro n'umunyamakuru wa thebridge.rw. Ifoto: Twitter

Ababyeyi bamwe basabye ko Minisiteri y’Uburezi yatanga umurongo hakagabanywa amafaranga y’ishuri ku bana bagiye kwiga ukwezi kumwe n’iminsi 18 bagasoza umwaka w’amashuri mu gihe mbere bigaga amezi atatu, ariko amafaranga y’ishuri agakomeza kuba amwe, kandi ubushobozi ari ntabwo bitewe n’ingaruka z’icyorezo cya covid19.

Umunyamakuru wa thebridge.rw yagiranye ikiganiro ku telefone Salafina Flavia ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Uburezi, ku cyifuzo ababyeyi bari batanze muri iyi nkuru yari yabanje.

Bamwe mu babyeyi barasaba ko bagabanyirizwa amafaranga y’igihembwe gisoza kuko ari gito n’amikoro akaba make

Umunyamakuru: Bamwe mu babyeyi barasaba ko bagabanyirizwa amafaranga y’igihembwe gisoza kuko ari gito n’amikoro akaba make. Minisiteri y’Uburezi iravuga iki kuri iki cyifuzo?

Ushinzwe itumanaho muri Minisiteri y’Uburezi Salafina Flavia: Buriya amashuri ya Leta abana bigira ubuntu serivisi zimwe zikenerwa Leta ikazishyura nk’abarimu; ariko amashuri yigenga, iyo umuntu agiye gushyiraho ishuri ryigenga ashyiraho na serivisi kugira ngo abantu bamuyoboke.
Yego ni uburezi ariko aba afite serivisi kandi amashuri yigenga ahemba mu buryo butandukanye abakozi bayo, batanga serivisi zitandukanye, hari aho abana babatuma ibiii….; ahandi ntibabibatume mbese agena amafaranga bitewe na serivise atanga. Icyo kibazo kirimo kuvugwa ku mashuri yigenga; icyo Minisiteri yasaba nuko ubuyobozi bw’amashuri n’inama z’ababyeyi bakwicara bagasuzuma iyi issue (ikibazo) murimo kuvuga ko igihembwe ari gito.

Ubushize cyabaye kirekire bati ntago byashoboka baricara barabisuzuma bongeraho amafaranga noneho igihembwe kibaye kigufi nubundi comite z’ababyeyi nibo bahagarariye ababyeyi muri rusange barerera mu bigo byigenga nibegere ibigo by’amashuri bongere basubiremo basuzume; mu gihe twajyaga tugira igihembwe cy’amezi 3 noneho tugize igihembe cy’ukwezi n’iminsi 18.

Noneho barebe byagenda gute? Ibintu bikewe ni ibihe noneho mwarimu agakomeza gukora ariko hari iminsi ivuyeho wenda hari ibintu runaka bishobora kugabanuka, babisuzume hamwe bafate umwanzure bitewe na serivisi nubundi z’uburezi ikigo cy’ishuri gitanga. Nicyo Minisiteri yajyaho inama.

Umunyamakuru wa thebridge.rw: Murakoze!

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
30 ⁄ 15 =