COVID-19: Abagore bakoraga umurimo w’imikino y’amahirwe bugarijwe n’ubukene

Hamwe muho bakiniraga imikino y'amahirwe (betting). Foto: Internet

Nyuma y’amezi agera ku munani abakoraga umwuga w’imikino y’amahirwe badakora nkuko amabwiriza ya Leta yabitegetse mu kwirinda ikwirakwiza ry’icyorezo cya COVID-19, ubu bugarijwe n’ubukene.

Abagore ni bamwe mu bakora uyu murimo, kugeza na n’uyu munsi ntibaremerwa gusubukura imirimo y’imikino y’amahirwe, ibi bikaba byaratumye imiryango yabo isubira inyuma mu iterambere.

Mubo umunyamakuru wa The Bridge Magazine yaganiriye nabo harimo uwitwa Mukamana Pascasie utuye mu Kagali ka Nzove, umurenge wa Kanyinya mu karere ka Nyarugenge, yakoraga mu mikino y’amahirwe (betting). Avuga ko kuva akazi kahagarara ubuzima bwe n’ubwu muryango we bwahindutse cyane, aho kuri ubu atakibasha kwita kubana be 3.

Yagize ati “ mbere ya COVID-19 narakoraga ndetse nkunganira umutware wanjye nko mu gihe atagize icyo aronka nkabasha kwita kuzindi nshingano zinyuranye z’urugo ntarindiriye ko bituruka ku mugabo gusa”.   Kuva taliki 16/3/2020, ubwo imirimo yakoraga yahagaraga mu kwirinda ikwirakwira rya COVID-19, basubiye inyuma mu bukundu akaba ahangayikishijwe n’imyigire y’abana mu gihe bazaba basubiye ku ishuri.

Undi mubyeyi utuye mu kagali ka Rwankuba, umurenge wa Murambi akarere ka Gatsibo, aragira ati “akazi nakoraga kamaze guhagarara kandi arinjye wari utunze umuryango, tugeze ku rwego rwo kuburara kandi mbere siko byagendaga nabashaga guhaha, kwishyura inzu, kugura ibikoresho nkenerwa ndetse no kwita kuri mama na barumuna banjye mu mwanya wa data utakiriho”.

Icyifuzo cy’aba babyeyi ni uko imirimo yabo yasubukurwa, nabo bagakora bubahiriza amabwiriza yo kwirinda gukwirakwiza icyorezo cya COVID-19.

Mu mirimo itarasubukurwa harimo uyu w’imikino y’amahirwe, abigisha gutwara imodoka, abacuruza utubari, imyidagaduro harimo koga, gimu (gym), sauna, n’indi.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

1 thought on “COVID-19: Abagore bakoraga umurimo w’imikino y’amahirwe bugarijwe n’ubukene

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
3 + 23 =