Bamwe mu babyeyi barasaba ko bagabanyirizwa amafaranga y’igihembwe gisoza kuko ari gito n’amikoro akaba make

Umwana urimo gufashwa kwiga mu rugo. Ifoto: thebridge.rw

Ababyeyi bafite abana bagomba kwiga igihembye kingana n’ukwezi gisoza umwaka w’amashuri barasaba kugabanyirizwa amafaranga bazishyura kubera ko baziga igihe gito ndetse hakaniyongereyeho ko ubushobozi bwo kuyishyura ari ntabwo bitewe na guma mu rugo yatumye batakaza akazi.

Aba ni abana biga mu mashuri y’inshuke kugeza mu mwaka wa gatatu batangiye nyuma y’abandi bigatuma biga igihe kitangana nicyo abandi bize, bitewe n’ingaruka za covid19 kugira ngo hirindwe ikwirakwizwa ryayo.

Ababyeyi bagaragaza ko kwiga igihembwe kimwe mu gihe cy’ukwezi bakishyura amafaranga angana nayo bishyuraga mu gihe abana bize amezi atatu bidakwiye kuko bazahita bongera bagatanga amafaranga yo kwimukira mu wundi mwaka nta nukwezi guciyemo. Aha bamwe bagaragaza ko akazi bakoraga kahagaze mu gihe bari muri guma mu rugo ndetse bamwe bakaba bakinayirimo. Kubona aya mafaranga bavuga ko bitaboroheye na gato, dore ko no kwimukira mu wundi mwaka bisaba kugura ibikoresho bundi bushya, kubava mu mashuri y’inshuke bajya mu mashuri hakiyongerago n’imyambaro.

Umwe mu babyeyi ufite umwana wiga mu mwaka wa mbere ku kigo giherereye mu Karere ka Muhanga yagize ”ubu minerval tugiye kwishyura iki gihembwe kizamara ukwezi kumwe bakanakoramo ibizamini bisoza umwaka gusa, twajyaga tuyishyura igihe babaga bize amezi 3, guhita mbona andi birankomereye kuko akazi nakoraga karahagaze”.

Undi mubyeyi ufite umwana wigaga mu ishuri ry’inshuke i Kigali, yagize ati ” njye ntago nabona amafaranga kuko akazi nakoraga kahagaze rero ntazajyayo, nibatangira muwa mbere nzajya kumwandikisha kuko aho kugira ngo nyatange ntazajye mu wa mbere, azareka kurangiza ishyuri ry’inshuke, nyamwishyurire muri primaire”.

Undi mubyeyi nawe ufite umwana wiga mu kigo cy’inshuke i Kigali yagize ” bari bakwiye kutugabanyiriza dore ko baziga n’igihe gito, ntegetswe kwishyura amafaranga 150.000 y’igihembwe gisoza, andi yo guhita atangira ntakubeshye sinzi aho nzayakura kubera ibi bihe turimo. Minisiteri y’Uburezi yabyigaho”.

Umubyeyi ufite abana babiri biga i Kigali nawe yagize ati ” uretse uburemere bwayo mafaranga, no kwimukira mu mwaka wundi bisaba kugura ibindi bikoresho bishya. Ababyeyi biratugoye guhita tubona amafaranga bitewe n’ibi bihe turimo”.

Icyo iyi Minisiteri ibivugaho tuzakibagezaho mu nkuru izakurikira.

 

Sangiza abandi iyi nkuru

Leave a Reply

Your email address will not be published. Required fields are marked *

Solve : *
8 + 18 =